Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2013, kajugujugu z’intambara n’imbunda z’imizinga z’ingabo za ONU muri Congo byiriwe bisuka ibisasu biremereye ku birindiro by’ingabo za M23 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma ku misozi y’ahitwa Kibati.
Nk’uko umuvugizi wungirije w’ingabo za ONU muri Congo yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, muri iyo mirwano haguye umusirikare umwe wa ONU ukomoka muri Tanzaniya abandi 5 barakomereka harimo 3 bo muri Tanzaniya na 2 bo muri Afrika y’Epfo.
Ingabo za Congo nazo zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za M23 mu duce twa Kibati ndetse ingabo za Congo zakoresheje ibimodoka by’intambara mu kurasa ku birindiro bya M23.
Mu Rwanda ho kugeza kuri uyu mugoroba wo kuya 28 Kanama 2013, ibisasu bigera kuri 11 nibyo byari bimaze kwitura mu mirenge ya Rubavu na Busasamana bigwa mu mirima y’abaturage. Leta y’u Rwanda iremeza ko byose byaturutse muri Congo ariko hari amakuru yemeza ko ingabo z’u Rwanda ubwazo zirimo nazo kurasa ku butaka bw’u Rwanda, bamwe bakaba babibonamo uburyo bwo gushaka kwinjira mu ntambara ku mugaragaro dore ko bisanzwe bizwi ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo aho zifasha M23.
Ubwanditsi
The Rwandan