UMUTEKANO I MURURU MU KARERE KA RUSIZI NTIWIFASHE NEZA

Ibiri kubera muri Rusizi, mu Murenge wa Mururu bikomeje gutera urujijo cyane mu baturage bo muri uwo murenge ; abaturage bibaza ukuntu ingabo z’u Rwanda zaba zifite ibirindiro hafi yaho hakaba ibitero kuri uyu 08/07/19 nijoro, ntihagire icyo zikora bikayoberana.

Amakuru twabonye avuga ko ingabo za RDF zifite ibirindiro muri metero zitageze muri magana atatu naho abantu bataramenyekana barasiye amasasu menshi yakomerekeje mu ivi uwitwa CLAVER wari ucunze umutekano aho, ubu uri kuvurirwa mu bitaro by’i Gihundwe, ndetse bakahatwika n’imodoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu nk’uko bigaragara ku mafoto.

abaturage bashoboye gufata amafoto y’iyo modoka irimo gushya

Nk’uko abaturage bahaye twaganiriye babivuga ngo abasirikali ba RDF ntibigeze barasa, ahubwo ngo bashobora kuba barahise bakwira imishwaro niba ataribo bari bari kubikora.

Icyatangaje abaturage ni uko mu gitondo tariki ya 09/07/19, Ingabo za RDF zaraharamukiye aho mu KARANGIRO, zisanga abaturage bari mu gatangaro bibaza ibyo aribyo, noneho aho kugirango babaze izo ngabo zari aho hafi ngo zisobanure ahubwo babajije abaturage!

Mu by’ukuli iyo amasasu avuze umuturage hafi yibona ni munsi y’igitanda kumubaza ngo byagenze gute? Nibande bakoze ibyo? Uba umusagariye.

Umusilikali ubishinzwe ntacyo yamenye atagiye munsi y’igitanda kabaza umuturage wapfundaga umutwe munsi y’igitanda ni ukwigiza nkana!!! BIBA BYAYOBERANYE KUBASHINZWE UMUTEKANO.

Agashya ingabo za RDF zadukanye ni uko zahaye buri muturage urupapuro ngo yandikeho uwo akeka maze abaturage batanga udupapuro maze bajya kudusoma. Mwumve namwe ibyo bintu. Ni ukuvuga ko umuturage wari ufite icyo apfa na mugenzi we birumvikana yamushyizeho ubwo RDF izagaruka imutambikana kandi ntaho ahuriye nabyo.

Mu gitero cyakozwe ku italiki ya 08/06/2019 mu kagari ka TARA muri Mururu twaje kumenya ko UMUPASITORO warokotse amasasu ubwo yari ari mu modoka y’Ivatiri yageze muri Kamembe abwira abandi ibimubayeho hafi yo mu Gatandara dore ko abakozi b’Imana bagira Umuco wo GUSHIMA IMANA IYO IBAKIJIJE MUBIKOMEYE, aho kugirango abashinzwe UMUTEKANO bamwihanganishe ahubwo bahise bamutambikana bamujyana kumufunga bamubaza ukuntu yavuga ibintu nk’ibyo kandi byatuma abantu bavuga ko nta mutekano uri mu gihugu.

Ibyo byatumye abantu bakomeza gukeka ko ari RDF ibiri inyuma ifite umugambi wo kwica abaturage babahora ko Bwana Twagiramungu aherutse kwinjira muri MRCD-UBUMWE ngo bafatanye kumvisha Président Paul Kagame kumvikana n’abamurwanya BOSE u Rwanda rukagira amahoro.

N’ubwo hari n’abakeka ingabo za FNL kuko Sankara wari umuvugizi wa FLN, yatangaje ko hari imihanda izafungwa ariko bigaragara cyane ko no muri RDF harimo abarwanya President Kagame kuko bamwe mu Ngabo za RDF ziramuhunga zikajya hanze y’igihugu, izindi zikakigumamo kuko baba batarabona uburyo bwo guhunga cyangwa se zikakigumamo ziyemeje kuzarwaniramo.

Mu basesenguzi twabashije kuvugana bavuga ko bigaragara ko umutekano uzagenda urushaho kuba mubi ahantu henshi kuko abarwanya Leta y’u Rwanda bagenda begeranya imbaraga bakishyira bamwe ikintu cyari cyarananiranye kuko ubutegetsi bw’u Rwanda rwakoreshaga ibishoboka byose ngo bategeranya imbaraga. ariko biragaragara ko amashyaka menshi ashaka kwishyira bamwe.

Umusomyi wa The Rwandan

Rusizi