Umutungo w’u Rwanda ujya he? Ubutunzi bwa Paul Kagame buva he?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Intangiriro

Muri iyi nkuru, turibaza ibibazo bibiri by’ingenzi: umutungo w’u Rwanda ajya he? Ubutunzi bwa Paul Kagame buva he? Ikinyamakuru The Rwandan cyakoze icyegeranyo n’ubushakashatsi kigamije gusubiza ibyo bibazo benshi bibaza muri iki gihe.  

Akayabo k’inkunga gahabwa u Rwanda

Mu myaka irenga 20, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi byatewe inkunga y’iterambere rusange. 

Uko inkunga z’iterambere zatanzwe mu Rwanda 1960-2019 (muri miliyari z’amadorari y’Amerika)

Mu gihe cy’imyaka itanu kuva 2013 kugeza 2017, nk’uko imibare iheruka gutangazwa n’Umuryango Ugamije Iterambere ry’Ubukungu (OECD) ushingiye ku mibare y’abaturage, u Rwanda ni icya gatatu mu bihugu byahawe inkunga n’amahanga ku mugabane wa Afrika wose (ukuyemo ibihugu biri mu ntambara, nka Sudani y’Amajyepfo, n’ibihugu bito cyane bifite abaturage batageze kuri miliyoni imwe, cyane cyane ibirwa). U Rwanda rwahawe buri mwaka ingengo y’imari ingana na miliyari 1.116 z’amadolari ugereranyije. Ibihugu byagiye imbere gusa ni Liberiya na Siyera Lewone (ibihugu bibiri bivuga Icyongereza biri mu bihugu bitatu bikennye cyane muri Afrika y’Iburengerazuba, hamwe na Niger). U Rwanda rwabonye inkunga iri hagati ya 81% na 91% ku muntu.

Iyi nkunga nini cyane ubutegetsi bwa Paul Kagame bwakira ahanini itangwa na Amerika n’Ubwongereza. Urebye ubukene bukabije bukibasiye igihugu (usibye umurwa mukuru wacyo Kigali), n’ingano ntoya cyane y’ubutaka bw’u Rwanda (byatuma akarere kose kagerwaho byoroshye, kandi byoroshye gushyira mu bikorwa politiki y’iterambere ryigihugu), wakwibaza ati ‘’uwo mutungo wose ujya he?’’

Ese inkunga zitangwa zigera ku banyarwanda? 

Igisubizo kiroroshye. Amakuru atangwa na Banki y’isi avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikennye cyane ku mugabane wa Afrika, aho umusaruro rusange ku muturage wabaye amadolari 773 y’Amerika gusa mu ntangiriro za 2019. Urwo rwego ruri hasi ugereranije n’ibihugu byinshi byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikennye ku mutungo kamere, nka Senegali ($ 1.522, cyangwa + 97%), Mali ($ 901, cyangwa + 17%), Benin ($ 902, cyangwa + 17%) cyangwa Cote d’Ivoire ($ 1,715, cyangwa + 122%). Murebe ikinyuranyo gikomeye cyane n’igihugu cya nyuma, nyamara ntibyashobokeye u Rwanda kugera ku rwego rw’ubukungu buhagije mu myaka irindwi ishize (2012-2018) yagaragaye ko u Rwanda rwahawe inkunga nyinshi nk’uko bigaragara ku gishushanyo twabonye haruguru.

Kuva muri 2014 kugeza 2018, abaturage bo mu majyepfo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda bahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibiribwa, nyuma y’amapfa yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afrika y’Iburasirazuba. Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda niyo ya nyuma muri guverinoma zo mu karere yitaye kuri icyo kibazo k’ingorabahizi cyari cyugarije abaturage, nabwo ibikoze mu buryo bw’amayeri, muri 2016 igasaba inkunga y’ibiribwa Ikigo gishinzwe ibiribwa ku isi (WFP). Guvernoma y’u Rwanda yahisemo kwangiza ubuzima bw’igice kinini cy’abaturage aho gutangaza ko yananiwe guhaza ibyifuzo by’ibanze by’abatuye igihugu. Mbega imyifatire y’ubutegetsi bwishyira imbere aho guharanira inyungu z’abaturage!!!!!!.

Usibye ikibazo cy’ibiribwa cyibasiye u Rwanda mu myaka yashize kandi kigikomeza kugeza na n’ubu, hiyongeraho ikindi kibazo kigera ku nzego zoze zo mu byaro: icy’imirire mibi ku abana bari munsi y’imyaka itanu. Dukurikije amakuru aheruka kuboneka (yemewe kandi yatangajwe  na Loni), 37% by’abana b’u Rwanda bari muri iki kigero bibasiwe n’iki kibazo muri 2017. Ibi birerekana ko inkunga zitangwa zitagera kubo zigomba kugirira akamaro ahubwo hari ibindi zikoreshwa. Ese mu by’ukuri izo mfashanyo zikora iki?

Mureke turebe icyitegererezo cy’aho inkunga zihabwa u Rwanda zagommbye gukoreshwa mu guteza imbere Abanyarwanda zijya. Amakuru dukesha (https: //www.musabyimana. Net /), Paul Kagame afite indege ebyiri zigenga binyuze muri Crystal Ventures, isosiyete ifitwe na FPR iyobowe na Paul Kagame. Igihe cyose Kagame akoze ingendo, izi ndege zikodeshwa na Guverinoma y’u Rwanda yishyura iyo isosiyete Paul Kagame ayobora; inzira nziza Paul Kagame akoresha mu gusahura umutungo w’igihugu. Gukodesha ubu bwoko bw’indege bisaba akayabo k’amafaranga. Dore uko ubukode bw’ubu bwoko bw’indenge buteye nk’uko tubikesha uru rubuga https: //www.aircharters erviceusa.com/ rwerekana indege ziri mu rwego rwa Gulfstream:

IndegeUbushoboziUmuvudukoIgiciro ku isahaIgihe ikoresha
Bombardier Challenger 850Abagenzi 16 850 KM/H / 528 MPH$11,500Amasaha 5 
Gulfstream G300Abagenzi 14 819 KM/H / 508 MPH$13,500Amasaha 6 
Gulfstream G550Abagenzi 16 850 KM/H / 528 MPH$14,000Amasaha 14 
Airbus A319Abagenzi 19 850 KM/H / 528 MPH$20,000Amasaha 8 
Boeing BBJAbagenzi 25 – 50 870 KM/H / 541 MPH$20,000Amasaha 12 

Nk’uko bigaragara muri iyi mbonerahamwe iri hejuru, ibiciro by’indege ya Gulfstream ni ($ 13.500 ku masaha 6 cyangwa $ 14,000 ku masaha 2) bigaragaza ingano y’amafaranga yakoreshejwe mu rugendo rwa perezida. Twibutse ko kuri ibi hongerwaho ibiciro byibiribwa n’icumbi. Nk’urugero, igihe Paul Kagame yari i New York (muri Amerika) aho yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2011, Paul Kagame yacumbitse muri Hoteli yishyura amadorari 20.000  ku ijoro rimwe gusa. Ibyo kandi byiyongeraho andi mafaranga akoreshwa na ekipe yose imuherekeza: abagize protokole, abashinzwe indege, abashinzwe umutekano, n’ibindi). Ibi buri muntu wese abitekerejeho yahita arwara umutwe !!

Ubutaka bw’u Rwanda n’agashya mu bukungu 

Kuva mu mwaka wa 2013, u Rwanda ni igihugu cya mbere ku isi gicukura kandi kikohereza mu mahanga ibuye ry’agaciro ryitwa tantalum riva kuri coltan. Muri 2013, u Rwanda rwohereje ibiro 2,466.025 bya tantalum, ni ukuvuga 28% by’umusaruro w’isi. Dukurikije imibare yatanzwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), iki gihugu cyabonye muri 2013, miliyoni 226.2 z’amadolari yinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho miliyoni 134.5 ziva muri coltan yonyine. Ese ibyoherezwa mu mahanga bishobora kuba ikintu cyazamura ubukungu bw’u Rwanda? Aha twibutse ko, u Rwanda ruri mu bihugu icumi bikennye cyane ku isi bifite 62.2% by’abaturage batuye munsi y’umurongo w’ubukene (babona hasi y’amadolari 1.90 ku munsi). Ese ayo mafaranga yose ava mu mabuye y’agaciro ajya he cyangwa akora iki?

Igitangaje ni uko ubutaka bw’u Rwanda bukennye cyane muri coltan. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yonyine, igihugu gihana imbibe n’u Rwanda kikaba cyibasiwe n’ubutekano muke cyane cyane mu Burasirazuba bwacyo, gifite ibice birenga 60% by’ibigega by’isi (n’ubwo bikwirakwijwe mu duce twinshi). Ibi rero ntibyumvikana na gato, biragaragaza ubusambo bukabije kandi butangaje bwo kwiba ubatunzi karemano mu burasirazuba bwa Congo, igihugu gituranye n’u Rwanda. Ibi birasobanura neza umugambi wa Paul Kagame wo gukomeza guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Paul Kagame: umwe mu baherwe bo muri Afurika

Nk’uko Ikinyamakuru cy’ubucuruzi cyo muri Amerika cyitwa Forbes kibitangaza ngo Paul Kagame yashyizwe mu bami no mu ba Perezida 10 ba mbere bakize bo muri Afrika muri 2019 bafite imari-shingiro ya miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Usibye gusahura amabuye y’agaciro ava mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko Perezida Paul Kagame yikubira inkunga z’iterambere zihabwa igihugu cy’u Rwanda. Ibi bituma igihugu kigwa mu bukene bwugarije igice kinini cy’abaturage kikaba kibayeho mu bukene bukabije. Nk’urugero, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bikennye cyane mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, usibye u Burundi kibaka gifite 56.5% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene; ibyo bigatuma igihugu kiza mu bihugu icumi byanyuma bikennye ku isi.

Umwaka wa 2020 ntiwari woroshye ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ariko miliyoni z’ama euro yegeranije zamuhaye ihumure. Paul Kagame, w’imyaka 63 y’amavuko, yafashe umwanya wa mbere mu bakuru b’ibihugu bahembwa akayabo muri 2021 kagera kuri miliyoni 96 z’amadorari y’Amerika (Paul Kagame: Umukuru w’igihugu uhembwa menshi ku isi mu 2021 – Médiamass (mediamass. net). Mu mwaka wa 2018, gukora imirimo y’umukuru w’igihugu byasaga nk’aho bitagenda neza. Ariko Paul Kagame ubu yagarutse ku isonga ku buryo butangaje. Nk’uko Ikinyamakuru cy’ubukungu cy’Abanyamerika cyitwa People with Money mu rutonde rwacyo rwasohotse ku ya 1 Wwerurwe 2021 rw’abakuru b’ibihugu bahebwa cyane kurusha abandi kibitangaza, Paul Kagame yakusanyije hagati ya Gashyantare 2020 na Gashyantare 2021 amafaranga atangaje angana na miliyoni 96 z’amayero, ku buryo bwihuse. Ugeranije n’umwaka ushize, yiyongereyeho hafi miliyoni 60. Ibi rero birahagije kumushimisha.

Amafaranga Paul Kagame yinjiza rero yamushoboje kugwiza imitungo no gushora imari ndetse no kugira imitungo itimukanwa udashobora kubara irimo indege, inganda, amazu, amahoteri, n’ibindi. Ibi rero byamugejeje ku rwego rw’ubukungu rushimishije. 

Umwanzuro

Ntabwo dusoje kuri iyi nkuru ahubwo dusubitse ibiganiro kuko kumurikira Abanyarwanda imicungire mibi y’umutungo rusange w’igihugu ndetse no gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo bigikomeje. Ubu The Rwandan ifunguye amaso y’abibaza aho amafaranga y’u Rwanda ajya kandi ari kimwe mu bihugu bibona inkunga nyinshi ndetse gifite n’imyenda myinshi ku isi; byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ariko se byahe, birakajya. Muri iyi nkuru, twarebeye kandi hamwe aho Paul Kagame akura umutungo yigwijeho wenyine. Igihe kirageze ngo buri wese akanguke.