ISAIE MURASHI YIBAJIJE AHO IMPIRIMBANYI NKA IDAMANGE ZADUKA ZIVA, ASIGA ABYAYE BA IDAMANGE UBURO BUHUYE!

Uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ni ugusobanukirwa mbere na mbere icyo kibazo; maze ukakivugutira umuti nyawo ! Iyo ukemuje ikibazo ikindi kibazo, uba ugomba kwitega ingaruka z’ibibazo bibiri, icyo wakemuraga, n’icyo uteje ubwa kabiri; bigashobora kukubyarira ingorane nyinshi, iyo ikibazo ukemuje icya mbere kije kiza kongerera ubukana icyo cya mbere. Iri niryo hurizo rishobeye agatsiko ka FPR/RPF kayoboje u Rwanda igitugu no gutoteza abanyarwanda, kataretse no kubambura ubuzima. Umwanditsi w’ibitabo akaba n’inararibonye mu mateka Isaie MURASHI, yararutanze ejo bundi hashize kuwa 1 Werurwe 2021 ku kinyamakuru igihe.com : mu inkuru, “Ni iki cyaba cyishishe inyuma y’abantu b’inzaduka nka Idamange ?”  Iyo nkuru nawe wayisomera ku mushumi ukurikira : https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-iki-kihishe-inyuma-y-abantu-b-inzaduka-nka-idamange Iyo usomye iyo nkuru, maze ukareba ibitekerezo (commentaires/comments) by’abanyarwanda b’ingeri zose byahise byisukiranya kuri iyo nkuru; uhita wiha umwanzuro ko ari ikibazo cy’igihe gusa, u Rwanda nk’umubyeyi w’Abanyarwanda bose nta vangura, ruri ku bise by’impinduramatwara, rukaba rubasha kwibaruka mu gihe kitarambiranye. Isaie MURASHI nk’inararibonye mu mateka, atirengagije amateka ya vuba cyane; impinduramatwara zo mu bihugu nka Sudani, Burkina Faso, Tuniziya… zaciriye amarenga abanyabitugu zahiritse igihe kitari gito, bakavunira ibiti mu matwi, nyamara kandi ntibyabujije ko zibakubura, rubanda ikivana ku ngoyi. 

  • Kunanirwa guhanganisha ibitekerezo ibindi ukabihanganisha ihohotera, iyicarubozo, imenesha n’ihotora; ni ukurushaho gukwirakwiza birya bitekerezo uhanganye nabyo, utaretse no kwibyarira impirimbanyi zikomeza kuvuka zigera ikirenge mu cya bagenzi bazo, zititaye ku makuba aribuzishyikire, ahubwo zishyize imbere kuzahura igihugu, ku kiguzi kirimo no kuba ibitambo by’impinduramatwara.

Isaie MURASHI iyo yihanukiriye akavuga amagambo yo gukomeretsa abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ku kinyamakuru nka igihe.com aba azi neza ko adakemuza ikibazo ikindi; ahubwo aba arajwe ishinga no gusegasira ingoma y’igitugu, yenda gusandazwa n’abaturage barambiwe gufatira ku munwa nk’ubwangati. Impirimbanyi nka Idamange si uwa mbere, si n’uwa nyuma, aje yunga ikirenge mu cy’impirimbanyi nyinshi nka Kizito MIHIGO, leta y’agatsiko yambuye ubuzima izi ko imucecekesheje; none ubu roho ye ikaba ikomeje kuzengereza abamwivuganye, mu gukangura ubutitsa imbaga y’abanyarwanda, yahisemo kubera igitambo ku neza y’igihugu. Gutotereza Idamange ku kinyamakuru igihe.com, umusonga n’ubundi atorohewe n’ingoyi ariho by’amaherere; ni ugukora abanyarwanda mu gisebe, ni ugukangura n’abari bagisinziriye, ni ukubyara ba Idamange benshi bashya !

  • “PARMEHUTU” nk’umuvuno wo kuvangura abanyarwanda, yahoze ari igikangisho ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu; none Leta y’agatsiko yashiriwe n’imivuno itangiye no kuyigira igikangisho ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, bacitse no ku icumu rya Jenoside yo 1994.

Kuba Isaie MURASHI nk’umwanditsi w’ibitabo n’impuguke mu mateka adasobanukiwe na “PARMEHUTU” byaba bibabaje cyane ! Arayifashisha mu gukomeza gukoreza Idamange urusyo, asobanura ko ingengabitekerezo ye ari nk’iy’Abaparmehutu. Isaie MURASHI ntazirengagize ko PARMEHUTU yahoze ari ishyaka ryavutse mu gihe cyacyo gikwiye; kubera ko yaje ije kurenganura abanyarwanda bo mu moko yose hutu, twa, tutsi, na cyane ko abo muri ayo moko yose bari bayibereye abarwanashyaka. PARMEHUTU yaje irwanya agatsiko k’abatutsi bake bari bakandamije abandi banyarwanda barimo n’abatutsi benshi; igera ku mpinduramatwara yo mu 1959, itarabuzemo inenge n’amakosa amwe n’amwe. PARMEHUTU ryari ishyaka ryavutse mu burenganzira bw’abarishinze, nk’uko na FPR/RPF ari ishyaka ryavutse mu burenganzira bw’abarishinze, naryo rikagera ku kwibohora ko mu 1994. None se ukwibohora ko mu 1994 niko kwabuze inenge n’amakosa atanabarika ahubwo ! Ubuse FPR/RPF iboshye abanyarwanda bangana iki, kandi yaravugaga ko ije kubabohora ? Amakosa n’ibyago FPR/RPF yakoreje abanyarwanda n’abaturanyi babo (ibihugu bituranyi); wahera he koko uyagereranya n’aya PARMEHUTU !? PARMEHUTU ntiyagombye kuba urusyo FPR/RPF ikoreza abo mu bwoko bw’abahutu bose, ndetse n’abatutsi bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR/RPF. Mbere gato y’amatora yo mu 2003 FPR/RPF, muri za ntege nke zo kutiyizera mu bwoba yari ifitiye amatora, yashatse gushyira iterabwoba ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, maze ikora ikinamico ryo gusesa ishyaka rya MDR irishinja kugira ingengabitekerezo ya PARMEHUTU. Ishyaka ryarasheshwe, ku gitugu n’akagambane ka bamwe mu bari barigize, bari barinjiriwe na FPR/RPF; maze abarwanashyaka ba MDR batumva ibintu kimwe n’abaguzwe na FPR/RPF bashyirwa ku nkeke, baratotezwa, barafungwa, barameneshwa… Kuva icyo gihe abanyarwanda benshi bari bazi ko ibya “PARMEHUTU” birangiriye aho mu Rwanda rutsikamiwe n’agatsiko ka FPR/RPF; ariko kubera ko cyari igikangisho cyo kwitirirwa abatumva ibintu kimwe n’agatsiko, ngiyo baringa PARMEHUTU  iracyateye umujagararo (stress) mu gatsiko. Ishyirahamwe JAMBO asbl rifite icyicaro mu Bubiligi niryo ryari rimenyerewe kwibasirwa n’agatsiko, ko ari iry’abaparmehutu, kubera gusa ko harimo umugabo witiranwa ku izina n’umwe mu Abapermehutu b’imena, ndetse akaba anamukomokaho. Inteko ishinga amategeko y’agatsiko ikaba iherutse kunnya mu mateke, ubwo yibasiraga Madame Laure UWASE, ishaka kumutesha inshingano nk’uwifuzwagaho umusanzu n’igihugu cy’u Bubiligi; azira gusa ko yaba afite aho ahuriye n’iryo shyirahamwe JAMBO asbl. Byabaye kwiruhiriza ubusa kubera ko ingengabitekerezo ya munyangire idashinga; itabujije Madame Laure UWASE kuba ubu ari mu nshingano ze yifuzwagaho. Amabaruwa na “lobbying” byakozwe n’ingoma y’agatsiko byabaye ukwiha amenyo y’abasetsi, mu banyarwanda no mu ruhando mpuzamahanga!

  • Ibitekerezo by’ingenzi bya Idamange birasobanutse, kandi ni ibibazo Abanyarwanda bose bahuriyeho; kuvuga ko ari ikibazo cy’”ubuparmehutu” ni ukuyobya uburari no gushaka kwikiza utavuga rumwe na Leta y’agatsiko. Ibi bikaba binagaragarira ku bitekerezo (commentaires/comments) bishyigikira Idamange ku bwinshi, byashyizwe kuri iriya nkuru y’Igihe.com n’abanyarwanda b’ingeri zose.

Isaie MURASHI we n’abandi bacurabwenge ba FPR/RPF nabo ntibasobanukiwe neza, igisobetse mu guherereza inyito ya “parmehutu”, cyangwa se “ubuparmehutu”, ku muntu wese utumva ibintu kimwe na Leta y’agatsiko. Ibi ntawe byagatangaje, kubera ko abiyita intiti, abanditsi b’ibitabo, impuguke mu mateka n’abashakashatsi b’agatsiko ka FPR/RPF, bahora bigaragura mu isayo y’icengezamatwara y’urwango, munyangire na muntotereze by’agatsiko; usanga akenshi biha ibihagararo by’abanyabwenge babyibeshyera, cyangwa se bakabikabiriza kubera gusa ko bazi gushyomoka no kogeza agatsiko, batoteza abatagendera mu murongo wako. Si na Isaie MURASHI gusa, ahubwo ibihagararo nk’ibi by’abanyabwenge byagombye kuba birangwa n’ubuhanga bwo gushishoza, ubunyangamugayo no kuvuga ibikwiye byubaka umuryango nyarwanda, bikunze kwiyambikwa na Tom NDAHIRO, icyamamare mu kwiyandarika ku mbuga nkoranyambaga yibasira, anatoteza abatiyumva mu murongo w’imikorere n’ibitekerezo bya FPR/RPF inkotanyi. 

Mu bitekerezo bya Idamange yamagana ubwicanyi bwa FPR/RPF, gufata ibyemezo byo kurwanya Covid 19 mu buryo buhubutse kandi bw’agakabyo bigateza inzara n’ubukene bukabije, kurigisa abantu (aho yatanze urugero rwa vuba rw’umusizi n’umwalimu Innocent BAHATI), ireme ry’uburezi rigeze aharindimuka, gusenyera abaturage bakangazwa, gutererana abaturage bigasa nk’aho nta butegetsi buriho, gucuruza Jenoside yakorewe abatutsi… Umuntu usaba ko abiciwe muri Jenoside nawe yarokotse, bashyingurwa aho kwanikwa ku gasozi ni uburenganzira bwe ! None se ko abandi banyarwanda bapfa bagashyingurwa, ni iki cyatuma imibiri ya bariya bo ikomeza kwanikwa ku gasi, binahabanye n’umuco gakondo w’ubupfura !? Abamwise igitotsi mu bacikacumu ba Jenoside se, baba bazi ko hari abandi bacikacumu nka Mireille KAGABO, Ariane MUKUNDENTE, Louise UWACU… bavuze ku mugaragaro n’abandi batinye kuvugira ku mugaragaro bashyigikiye Idamange !? Mu bitekerezo se byatanzwe kuri iriya nkuru ya igihe.com; haba habuzemo iby’abacikacumu ra !? Leta y’agatsiko yagombye kumenya ko abashaka impinduka atari abahutu bonyine; ko ahubwo ari abanyarwanda bo mu moko yose. Iyo ikangisha abayirwanya “parmehutu” iba yicisha amarenga ko ari Leta y’abatutsi kandi atari byo na mba; ahubwo ari Leta y’agatsiko k’abatutsi bake bakandamije abanyarwanda b’amoko yose !

 “ PARMEHUTU ni baringa agatsiko kifashisha mu kwikiza umunyarwanda wese utabyumva kimwe nako; ni mu gihe ko yari isanzwe ari intwaro yo kurwanya abo mu bwoko bw’abahutu, none ubu ikaba yadukirijwe no kw’abo mu bwoko bw’abatutsi banacitse ku icumu rya Jenoside yo 1994. Nta munyarwanda wari ukwiye kuzira ko ari mu bwoko bumwe, cyangwa se afitanye isano na bamwe mu Abaparmehutu b’imena; nk’uko ntawe uzazira ko ari mu bwoko bumwe, cyangwa se afitanye isano n’abarikoroza mu gatsiko kagejeje u Rwanda ku manga, mu gihe FPR/RPF izaba imaze kuba amateka nka PARMEHUTU !”

Michel Gakuru

Umusomyi wa The Rwandan