Umuvugizi wa RIB: ati Idamange ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe!

Dr Thierry Murangira

Mu kiganiro umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Thierry Murangira yagiranye n’umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana, wa Radio Ijwi ry’Amerika, yasobanuye iby’ifatwa rya Idamange Iryamugwiza Yvonne wafashwe ku munsi w’ejo tariki ya 15 Gashyantare 2021.

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi:

.

.

Thierry Murangira, umuvugizi w’ubugenzacyaha (RIB), yabwiye kandi BBC ko mu byo Idamange atangaza kuva mu kwa mbere birimo imyitwarire “ivanzemo politiki, ibigize ibyaha n’ibigaragaraza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.”

Ati: “Ejo rero amaze gushyira hanze video ishishikariza abantu guteza imvururu, kandi ibyo ari ibikorwa bihanwa n’amategeko, yarafashwe arafungwa…”

Murangira, avuga ko ku nyungu z’ubutabera “hazarebwa niba bidakenewe ko asuzumwa indwara zo mu mutwe.”

Muri video yatangaje mbere, Idamange ufite abana bane, yavuze ko “nta kibazo afite cy’ubuzima” ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga. 

Itangazo ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS-Imberakuri riyobkowe na Me Bernard Ntaganda rivuga ko Idamange “…yatangiye gutotezwa kuva aho ahagurukiye agashira amanga…” mu gutanga ibitekerezo bye.

Iri tangazo rivuga ko ifatwa rya Idamange “ryongeye kugaragaza ko Leta ya FPR yamaramaje mu kudadira ubwisanzure mu bitekerezo”.

Murangira avuga ko imyigaragambyo Idamange yahamagariye abantu kuzamo ntayabaye kuko “…Abanyarwanda bazi icyo bashaka, kuri iki gihe badakeneye kwigaragambya.”

Idamange afungiye kuri polisi i Remera, yemerewe guhitamo umwunganira mu mategeko n’umuryango we wemerewe kumusura, nk’uko Murangira abivuga.

Avuga ko iperereza n’isesengura ku byo Idamange yatangaje kuri YouTube rikomeje, dosiye imurega ikazashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi itanu.