Imyigaragambyo yo gusaba irekurwa rya Idamange yatangiye!

Bamwe mu biyegerezanyaga I Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021 bitegura kwigaragambya basaba irekurwa rya Idamange

Amakuru arimo kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga zihuriramo abanyarwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021 ni uko abanyarwanda batuye mu mahanga barimo kwitegura kwigaragambya mu mijyi itandukanye irimo Bruxelles, Paris, Lyon, Genève, La Haye aho bateganya kwigaragambiriza imbere ya za Ambasade z’u Rwanda basaba ko uburenganzira bw’ibanze bw’abanyarwanda bwakubahirizwa.

Abigaragambya ngo bateganya gusaba ifungurwa rya Yvonne Idamange watawe muri yombi ku munsi w’ejo, ndetse n’abandi bafungiye mu Rwanda nka Déogratias Mushayidi ndetse bakanamagana uburyo abantu bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda urimo kuvugwa cyane ni umusizi Innocent Bahati.

Bamwe mu bakurikirana uko iyo myigaragambyo itegurwa bavuga ko ingamba zo kwigaragambya bahana intera ndetse banakurikiza n’andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.