Umwaka wa 2021 usize nkuru ki muri RDF?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Muri uyu mwaka wa 2021 ntawabura kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byazisize icyasha mu maso y’abanyarwanda ndetse n’amahanga kabone n’ubwo hari n’ibindi bikorwa bitandukanye zakoze.

Mu bikorwa byasize icyasha igisirikare cy’u Rwanda twavuga  nk’abasirikare bashinjwaga gusambanya abagore ku ngufu mu maso y’abagabo babo bakanasahura abaturage mu Karere ka Gasabo muri Kangondo ya II, ibi byaha bakoze muri Werurwe 2020, babihanaguweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Tariki  01 Ukuboza 2021 ngo kubera ko habuze ibimenyetso bihagije byo kubashinja.

Nubwo aba basirikare bahanaguweho ibyaha n’Urukiko, ntibivuze ko ibyaha bashinjwaga batabikoze, ibi bikaba byarasize icyasha ingabo z’u Rwanda mu maso ya rubanda n’amahanga.

Muri uyu mwaka kandi humvikanye inkuru zitandukanye z’abaturage barashwe n’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rubavu.

Mu barashwe harimo abaturage bivugwa ko babaga bavuye kuzana ibicuruzwa muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Ingabo z’u Rwanda zasobanuye ko aba bashwe babaga bashatse kuzirwanya. Iyi mvugo ariko isa n’imaze kurambirana mu matwi y’abanyarwanda kuko bitumvikana ukuntu umuturage uri imbokoboko (Udafite intwaro cyangwa ikindi kirwanisho) yarwanya umusirikare ufite intwaro.

Tukivuga ku byasize icyasha RDF kandi ntitwakwibagirwa igikorwa ingabo  zakoze cyo kuvogera ubutaka bwa Congo mu kwezi k’Ukwakira 2021, zikagera mu birometero 5Km  ahitwa Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo, abaturage bagakwirwa imishwaro.

Iki gikorwa cyashyuhije umutwe abaturage bo muri Congo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bamwe bashinja ingabo z’u Rwanda ubushotoranyi no kutagira ubunyamwuga.

Hagati aho ariko ntitwabwibagirwa kubabwira ko muri uyu mwaka wa 2021, ingabo z’u Rwanda zabonye ikiraka cyo kujya kurwanya intagondwa za Kisilamu zari zarayogoje intara ya Cabo Delgado mu gace ka Mocimboa da Praia.

Kagame yasabye abo mu nzego zishinzwe umutekano kurangwa n’ubunyamwuga

Mu butumwa bwifuriza abasirikare n’abandi bakozi ba RDF ndetse n’izindi nzego z’umutekano, Kagame yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga bagashyira imbere gukunda igihugu no kucyitangira.

Perezida Kagame yatangaje ubu butumwa mu itangazo ryashyizwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ingabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021.

Ubu butumwa buragira buti “Mu izina rya Guverinoma, Abaturarwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza abasirikare n’abandi bakozi ba RDF ndetse n’izindi nzego z’umutekano n’imiryango yanyu, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire w’uburumbuke. Ndashaka kubashimira ku muhate wanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano zanyu zitandukanye zo kurinda abaturarwanda mu mwaka wa 2021, umwaka waranzwe n’ibibazo bitandukanye haba imbere mu gihugu no mu mahanga.”

Yakomeje agira ati “Nubwo habayeho izo ngorane zose harimo n’icyorezo cya Covid-19, mwakomeje kwitanga murangajwe imbere n’ubunyamwuga. Igihugu cyacu kirabishimiye.” Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire cyane by’umwihariko abari mu nshingano zitandukanye mu mahanga ahaba abagiye mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu n’abari mu butumwa bwo kurinda amahoro.”

Yakomeje ati “Kuba muri kure y’imiryango yanyu by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ni ikimenyetso kidasanzwe cy’umuhate wanyu n’ubwitange bigamije amahoro n’umutekano ku Mugabane wacu n’ahandi. Igihugu cyose kirabashimira.”

Yasoje ubu butumwa abasaba “Gukomeza kurangwa n’indangangaciro zituranga no gukomeza umuhate uturanga nk’Abanyarwanda[…]muzirikana indahiro mwarahiye yo gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda mu bushishozi kugira ngo muhorane icyizere cy’abaturage bacu n’inshuti zacu.”