Umwami Kigeli Ndahindurwa yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abapagasi nk’umuzigo!: Boniface Benzinge na Faustin Twagiramungu

Mu kiganiro cy’imvo n’imvano cyo ku wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2016 aho abatumirwa bari Pasteur Ezra Mpyisi, Boniface Benzinge, Gerard Rwigemera na Faustin Twagiramungu. Hagaragaye ubwumvikane bucye hagati y’abatanze ibitekerezo:

-Mu gihe Pasteur Mpyisi yemezaga ko umugogo wa wakiriwe neza i Kigali ku kibuga cy’indege,

-Mu gihe Boniface Benzinge we avuga ko umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa wakiriwe i Kanombe n’abapagasi,

-Gerard Rwigemera we ntashyigikiye ko Kigeli ajyanwa mu Rwanda ariko ntashyigikiye ko himikwa Emmanuel Bushayija, bikaba bivugwa ko Gerard Rwigemera yababajwe n’uko hatimitswe umwe mu bahungu be nk’uko byakomeje guhwihwiswa mu minsi ishize.

-Faustin Twagiramungu we yise injiji abantu bamwe batazi amateka, ndetse ngo yabajwe n’ubwumvikane buke hagati y’abahindiro ngo bihaye rubanda. Uburyo umugogo wa Kigeli V wakiriwe i Kigali biragayitse ngo yakiriwe nk’umuzigo cyangwa ibicuruzwa bigiye muri MAGERWA!

Mwakumva ikiganiro cyose cy’imvo n’imvano hano hasi