Umwami Kigeli V azatabarizwa I Mwima Nyanza aho yimikiwe kandi azasimburwa

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Washington muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016 aravuga ko Umwami Kigeli V azatabarizwa I Mwima Nyanza aho yimikiwe kandi azasimburwa.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abagize umuryango w’Umwami, bahuriye inaha muri Amerika, basohoye itangazo rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Iryo tangazo rivuga ko itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe i Washington DC ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo.

The Rwandan

1 COMMENT

  1. Ese uwo Christina waciye ibintu kubera inyunguze ngwazage gutwara ibintu byose byarujugiro maze abigigizeyo abeshyera umukecuru mukabajojo kugirango yimike musaza we ese gukoresha umukecuru ana muha amafranga ashaka no kwiba umugogo wu Mwami ntasoni ese ntarukundo ugira kugirango ugire inungu zawe gusa uteye isoni pe

Comments are closed.