UMWAMI KIGERI V YOHANI BATISITA NDAHINDURWA ARATANZE. MBESE IGIHUGU CYIRUNAMYE?

Ntabwo nabona uko mvuga mu magambo uburyo njyewe ubwanjye nk’umunyarwanda uba mu buhungiro numva nasheshe urumeza numvise iyo nkuru y’inshamugongo. Nyiringoma Umwami Kigeri V Yohani Batisita Ndahindurwa nibyo koko yari mu myaka 80 y’amavuko, ariko abasoma ibinyamakuru byaba ibyandikwa cyangwa ibyo kuri za Internet mwakunze kubona amafoto ye ya vuba uburyo yagaragaraga ku ishusho si umuntu wari urembye byo gupfa, yaba se yaragonzwe n’imidoka mu mihanda, cyangwa se yarakubiswe n’inkuba? Ibyo bizwi n’abahabaye tuza kubona muri iyi nyandiko. Twumvise ko n’umunyamabanga we utazi menshi kuri iyi mpanuka yasabye aupsie (Iperereza ku murambo)

Nyiringoma Umwami w’u Rwanda Kigeri V Yohani Batisita aratanze nibyo ariko ntaguca hirya no hino “AZIZE INGUFU ZA LETA YA PAUL KAGAME” nk’abandi bose dusanzwe tuzi neza bamaze iminsi bapfa mu buryo butabonerwa ibisobanuro, itandukaniro ni uko bamwe bagwa ku mabaraza abandi ngo bakaraswa n’abapolisi mu gihe ngo bagerageza ku bambura imbunda zabo, abandi tukumva ngo ibikamyo byabanyuze hejuru.

Igishimisha abanyarwanda rero ni uko akenshi abo bagwa mu mabaraza, abo bagundagurana n’abapolisi babambura intwaro nyuma bakaganzwa bakaraswa cyangwa abo bandi bazira impanuka z’imodoka zidasobanutse ni uko aya makuru yose bayatangarizwa n’ubutegetsi bwa Kagame nyuma rubanda ikitohoreza ukuri kukajya ahabona.

Inkuru y’incamugongo ( cyangwa IncamIgongo myinshi y’abana b’u Rwanda) yo gutanga kwa Nyiringoma Umwami Kigeri V Jean Baptist Ndahindurwa ntabwo bizatinda kumenyekana, kandi n’ubu akanunu k’impuhwe za Bihehe Leta ya Kagame irimo kubigaragazamo karatanga ibimenyetso simusiga. Muri ibyo bimenyetso bigaragarira ahanini mu gatangaza ugutanga k’Umwami aho inkuru yaturutse I Kigali mbere y’uko abari hafi y’aho Umwami yatangiye. Twavuga amakuru yatangajwe na Albert Rudatsimburwa wa Contact FM bizwi ko ari ukuboko kw’iburyo kwa Leta y’agatsiko yasohoye ku rubuga rwe rwa Twitter, nyuma biza mu binyamakuru bikorera Leta y’agatsiko ka Kagame aribyo Igihe.com na Rushyashya. Abari hafi aho Umwami yatangiye banavuga ko Ambasade y’u Rwanda ariyo yahuruye bwa mbere kwa muganga mu gihe Umwami asanganywe ibiro bye n’abashinzwe kumwitaho, ikivugwa cyane ni uko ngo Umwami aho kwa muganga yari kumwe n’umusore witwa Christian bitanazwi neza akazi ashinzwe mu basanzwe bakorana n’umwami, byongeye uyu muhungu Christian yagiye agaragara mu birori n’ibitaramo bya Leta y’u Rwanda iyo za Amerika mu gihe Umwami ufite Status y’ubuhunzi atabibarizwamo, ni gute Umwami yitabwaho n’umuntu useruka mu ntore mu wundi mwanya akajya kwita ku Mwami ufite status y’ubuhunzi bivuzwe ko yamutumweho.

Ikindi gitangaje kinababaje ni ukuntu noneho Leta y’u Rwanda irimo gukubana ngo Umwami ashyingurwe mu Rwanda. Ubu se mu gihe cyose Umwami yabaye mu buhungiro kuki aribwo Leta y’ u Rwanda yibuka kumuzana mu Rwanda. Numvise aho Kagame avuga ko yagiye guhura nawe mu mwaka w’1996 ariko iyo wumvise uko Kagame yamwishongoyeho muri cya Kinyarwanda cye yibeshya ko gihanitse, ngira ngo na rubanda ruciye bugufi nta n’umwe mu mpunzi wakwemera gucyurwa n’izo ncyuro.

Byaravuzwe kenshi ko Umwami yifuje gutaha, asaba guataha yitwa umwami kuko iyo titre cyangwa se inyito ye nta muntu uyamburwa nka ba Dogiteri, ba Musenyeri n’izindi nyito tuzi twese ko uwayigeze n’iyo atagikora akazi kajyanye n’iyo nyito cyangwa se yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu bindi bizwi ko Umwami yaharaniraga ni uko ubuhunzi bwacibwa burundu, ibitera guhunga bikavaho, impunzi zigakomorerwa zigakurirwaho amananiza zigataha mu gihugu nta hohoterwa

Tugarutse mu Rwanda ni bangahe bafunze bazira kwitwa ingabo z’Umwami cyangwa abandi bagashyirwaho ingenza ngo baganira n’Umwami ku matelefoni, ese harya biramutse binabaye ko aganira n’abanyarwanda kuri Telefoni ikibazo ni ikihe? Nimwibuke abanya Kibuye cyane abasesero barimo ba Sebarenzi na ba Rutabana bahunze bashinjwa Umwami, tutaretse ba Kabera Assiel , ba Assinapol Rwigara n’abandi bahotowe kubera impamvu zirimo ko ngo bafitanye amasano cyangwa ibiganiro n’Umwami n’ibindi…

Igisubizo cyo sinagitindaho kuko ngo n’izindi mpunzi ntizemerewe kuvugana n’abavandimwe bakiri mu gihugu, ariko se ubu bwoba Umwami yari afitiwe ni ubw’iki? Ese aho none sibwo butumye Umwami w’u Rwanda atanga imburagihe?

Abanyarwanda benshi muzi uwitwa Pasiteri Esira Mpyisi usanzwe uzwi ko ibiganiro bye bibamo amashyengo no gukanga gukabije, uyu Pasiteri Mpyisi yigeze kuba Umujyanama w’Umwami, umunyamakuru yamubajije uko ameze nyuma yo gutanga k’Umwami yamusubije niterabwoba ryinshi, nyamara twumvise ko ari mu ntumwa Leta ishaka gukoresha kuvugana na mushiki w’Umwami ngo bategure ugushyingurwa kwe mu Rwanda.

Harya uwo Mwami naramuka anashyinguwe no mu Rwanda azajyanwa I Nyanza mu Rukari mu gihe hamaze kugirwa Inzu ndangamurage? Nawe se barashaka kujya bamumurikira amahanga n’abakeararugendo kandi Kagame yaramwambuye ubwami n’ubunyarwanda muri 1996 ubwo yamusuraga ngo ari kumwe na Ambasderi Theogene Rudasingwa, aho yicujije icyaha cyo kumwita umunyarwanda ahubwo akamutuka amwita “Icyo ntazi” ? Ahubwo se Kagame ko yifuza gushyingura umwami mu Rwanda, Domoniko Mbonyumutwa yasanze ashyinguye I Gitarama yamukoreye ibiki? Ibyo byubahiro ashaka kumuha sibyo yambuye Mbonyumutwa?

Birazwi ko amaherezo umuryango w’Umwami uzashyirwaho igitutu ukemezwa ko Nyiringoma Umwami w’u Rwanda Kigeri V Jean Baptist Ndahindurwa ashyingurwa mu Rwanda, akajyanwa muri za nzu ndangamurage, imva ye n’amafoto bigacuruzwa business zigakomeza.

Ubu kwa Kagame baranywa za Shampanye n’uwashaka izo kwiyuhagira yazibona, ariko ku mugaragaro bakarira amarira y’imbogo ariko biteguye bizinesi mu gihe cyizaza.

Agatsiko rero n’abakarimo murarye muri menge kuko nyuma y’itanga ry’Umwami si kimwe na babandi bagwa mu mabaraza, amahano yarabaye mu Rwanda ariko ndabona Kagame akomeza guhamagaza ayandi,ikibabaje kuruta byose ni uko ingaruka zikorerwa n’abanyarwanda bose.

Reka ndangize nihanganisha by’umwihariko umuryango w’Umwami Nyiringoma Kigeri V Ndahindurwa, kandi nihanganisha abanyarwanda bose bavukijwe umwami w’u Rwanda ku maherere.

Nyagasani nakomeze amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.

Claude Marie Bernard Kayitare

1 COMMENT

Comments are closed.