Umwanya w’imfungwa za politiki muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Amakuru ya politiki nyarwanda agezweho mur’iki gihe, kandi ashobora no kuzakomeza kuvugwaho byinshi mu mezi ari imbere, ni amatora ya prezida w’u Rwanda azaba uyu mwaka kuya 4/8/17 na Guverinoma y’abifuza impinduka ikorera mu buhungiro.

Byakunze kugaragara ko buri gihe iyo ubutegetsi bushya bugiyeho mu Rwanda, bukora ibishoboka byose ngo buzimanganye ibikorwa byiza by’ababubanjirije. Ingero ni nyinshi, haba ku bijyanye n’ingoma ya FPR cyangwa iyayibanjirije ya MRND. Wenda bishobora ko n’ubuzaza nyuma ya FPR ariko buzitwara. Ariko bikaba bibabaje.

Ibi iyo usesenguye neza, usanga biterwa ahanini no kwikuza kw’ababa bagiye mur’ubwo butegetsi bushya, bakumvako bakwiye kwitirirwa ibyiza byose byagezweho n’abababanjirije. Bakumva kandi ko guha agaciro abategetsi bababanjirije byagabanya ishema ryabo.

Iyi myifatire ibaye igizwe n’abashaka gusimbura ubutegetsi bwa prezida Kagame na FPR, cyane cyane na mbere yuko banagera kur’ubwo butegetsi, mur’iki gihe havugwa cyane ishyirwaho rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, hari ingaruka zidashimishije bishobora kugira ku mikorere yayo n’iy’ubutegetsi baba bahanganye:

  • Kudaha agaciro umurimo wakozwe n’impririmbanyi z’impinduka mbere y’ibiri gukorwa ubung’ubu, byaba bikomeje uriya muco mubi wavuzwe haruguru; ibi bikaba byagabanya inkunga abasanzwe bashyigikiye izo mpirimbanyi zashoboraga guha iyo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro mu gihe yaba igiyeho;
  • Kwerekanako nta bufatanye hagati y’abitanze mbere bakiriho nubwo bafunze, hamwe n’abagiye kugira Guverinoma ikorera mu buhungiro; ibi byatuma prezida Kagame na FPR bicinya icyara, kuko byaba bibagarariye nta shiti ko nta bufatanye koko mu bayirwanya, ndetse ikaba yanarushaho kubatatanya ibabibamo umwiryane.
Charles Ntakirutinka n’umufasha we

Nkuko byagenze ahandi

  • Muri Afrika y’Epfo mu gihe cya Mandela, afunze kugeza afunguwe

Nkuko byagenze muri Afrika y’Epfo kuva Nelson Mandela yafungwa muri 1962, ubutwari bwe mu guharanira ivanwaho ry’ivangura ry’amoko mu gihugu cye, bwatumye akomeza kubonwa nk’uri kw’isonga ry’abarwanyaga ubutegetsi bushingiye kuri Apartheid. Ibi byatumye bose bakomeza kumwibonamo, ndetse na nyuma y’ifungurwa rye muri 1991 azagufasha bagenzi be muri 1994 gutoresha ubutegetsi bugendera kuri demokrasi yubahiriza uburenganzira bw’amoko yose ari muri Afrika y’Epfo;

  • Muri Ghana mu gihe cya Nkwame Nkrumah, uyu yatowe kuba umukuru wa guverinoma yagateganyo afunze, icyo gihe hari muri 1951.

Mu matora y’abahagarariye abaturage yabaye mu kwezi kwa kabiri 1951 muri Ghana (icyo gihe igihugu cyitwaga Gold Coast), ishyaka CPP rya Kwame Nkrumah ryayatsinze ritwaye imyanya 34 kuri 36 yari iteganyijwe. Nkrumah yatowe mu mugi wa Accra kandi itora ryarabaye afunze (aha abashyigikiye nka Victoire Ingabire Umuhoza babitekerezaho). Abarwanashyaka be bamwandikishije afunze, bigera naho ishyaka yayoboraga ritsinda ayo matora. Ku buryo, abakoloni b’Abongereza bari baramufunze, bagobye kumufungura, baramureka ashyiraho guverinoma yagateganyo. Nkuko tubizi, Ghana yaje kugera ku bw’igenge busesuye muri 1957, iba igihugu cya mbere muri Afrika ku bugeraho.

Uburyo bwo guha agaciro gakwiye imfungwa za politiki

Mu nzego zizajyaho za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, imfungwa za politiki zikwiyemo uruhari rukomeye, kubera uruhari zagize kugeza ubu, mu kwerekana imiterere mibi y’ubutegetsi bwa FPR. Izo mfungwa ni:

Victoire Ingabire Umuhoza

Dr Theoneste Niyitegeka

Deo Mushayidi

Me Bernard Ntaganda

Charles Ntakirutinka

Byashobokako amashyaka izi mfungwa zibarizwamo yaba wenda atarabona neza akamaro ko gushyira izi mpirimbanyi z’imena z’impinduka mu Rwanda muri iriya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Mu gihe abateganya kuyishyiraho bazabateganyiriza umwanya ubakwiye, dore ko batanafite uburenganzira bwabo bwose kugira ngo bagire ibindi bakorera igihugu bacyerekeza ku mpinduka, bizaba bihagije. Ikibazo cyazaba icyo kubibagirwa mu nzego z’iyo guverinoma.

Ambrose Nzeyimana