UN yasabye Niger kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda boherejwe na IRMCT

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwasabye Leta ya Niger kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye ubwo icyo gihugu cyemeraga kwakira abanyarwanda umunani boherejwe muri iki Gihugu nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwabahamije Jenoside, ikisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kubirukana ku butaka bwayo.

Tariki 27 Ukuboza 2021, Minisitiri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Niger, Adamou Hamadou Souley yahaye abanyarwanda umunani iminsi irindwi ngo babe bavuye ku butaka bw’icyo gihugu banabuzwa burundu uburenganzira bwo kuhaba.

Abo banyarwanda ni Zigiranyirazo Protais, Major Nzuwonemeye Francois, Lt Col Nteziryayo Alphonse, Lt Col Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Lt Col Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prospère na Capt Sagahutu Innocent barimo abasanzwe ari abere ku cyaha cya jenoside naho abandi bakaba bararangije igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche, wagenwe na Perezida w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Umucamanza Carmel Agius yandikiye ubuyobozi bwa Niger tariki 31 Ukuboza 2021, yabasabye Leta ya Niger kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye uko byakabaye, bakisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda ku butaka bwa Niger.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Themistocles MUTIJIMA yakurikiranye iyi nkuru ku buryo burambuye

Leta ya Niger ivuga ko yafashe iki cyemezo yisunze zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga yongeraho byakozwe ku mpamvu za dipolomasi.

Me Hamadou M. Kadidiatous wunganira aba banyarwanda mu mategeko, tariki 29 Ukuboza 2021, yandikiye Minisitiri w’Intebe wa Niger, amwereka ingingo zitandukanye z’amategeko zirengagijwe mu gufata icyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda.

Hari aho yavuze ati “Amasezerano Leta ya Niger yagiranye na UN tariki 15 Ugushyingo 2021 avuga ko Niger ibaha ibyangombwa bibaranga nk’abatuye igihugu mu buryo buhoraho […] Leta ya Niger yemereye abo bantu barangije ibihano uburenganzira bwa burundu bwo gutura butaka bwayo no kubaha ibyangombwa bibaranga mu gihe cy’amezi atatu azakurikiraho.”

Yakomeje agaragaza ko muri ayo masezerano leta ya Niger itakoherereza cyangwa ngo isubize mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu barekuwe [bavugwa muri aya masezerano] cyangwa babaye abere u Rwanda cyangwa iyindi Leta ngo babe baburanishwa ku byaha nk’ibyo baburanishijwe muri ICTR.

Uyu munyamategeko yakomeje agaragaza ko nta mpamvu n’imwe Leta ya Niger yagaragaje yatumye yisubiraho ku masezerano yari yagiranye na UN ubwo yemeraga kwakira aba banyarwanda barangije ibihano.

Yakomeje avuga ko kubaha iminsi irindwi ngo babe bavuye ku butaka bwa Niger kandi nta cyangombwa na kimwe bafite kibemerera kuva muri icyo gihugu, ari uguhohotera uburenganzira bwa muntu no kwirengagiza nkana amasezerano iyi Leta yagiranye na UN.

Me Hamadou M. kadidiatous yagaragaje ko icyemezo cyo kwirukana aba basaza bari hagati y’imyaka 60 na 83 ku butaka bwa Niger kinyuranije n’itegeko nshinga ry’iki gihugu ryo ku itariki 25 Ugushyingo 2010 hamwe n’andi masezerano yo kurengera ikiremwamuntu iki gihugu cyashyizeho umukono, avuga ko Leta igomba gukingira no kwita ku bageze mu zabukuru baba ari abenegihugu cyangwa abanyamahanga bari ku butaka bwa Niger.

Yakomeje agaragaza ko icyemezo cyafashwe na Leta ya Niger kidahindutse, aba banyarwanda bakoherezwa mu Rwanda bashobora kuzahura n’akaga gakomeye nk’abahoze mu buyobozi bwa Leta yatsinzwe ndetse ko bazakorerwa iyicarubozo kuko iki gihugu kikibafata nka ba ruharwa bakoze jenoside kandi bararangije ibihano bahawe n’Urukiko.

Agasaba Minisitiri w’Intebe wa Niger akaba n’umukuru wa Guverinoma y’iki gihugu kwisubiraho ku cyemezo cyo kwirukana aba banyarwanda.

Kubera iki aba banyarwanda basabwe kuva ku butaka bwa Niger?

Bari boherejwe i Niamey mu murwa mukuru wa Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na ONU mu kwezi kwa cumi na kumwe, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Tariki ya 13 Ukuboza 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU Valentine Rugwabiza yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko “u Rwanda rutunguwe no kuba rutaramenyeshejwe na Niger cyangwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe na ICTR, ibyo kwimurirwa muri Niger kw’Abanyarwanda 8 mu 9 bari bari i Arusha.”

Rugwabiza yasabye ko u Rwanda ruhabwa ibisobanuro by’uburyo abo banyarwanda bimuriwemo muri Niger, uko bazahaba n’uzatanga amafaranga yo kubabeshaho.

Icyo gihe yaravuze ati “Twizeye ko Niger izakora inshingano yayo yo gutuma nta n’umwe muri abo bantu 9 ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize.”

Inkuru yasohotse muri Jeune Afrique tariki 29 Ukuboza 2021, ivuga ko UN yari yijeje Niger ko Leta y’u Rwanda itazateza ikibazo iki gihugu nikiramuka cyakiriye aba banyarwanda.

Ibi siko byagenze kuko aba banyarwanda bakimara kwakirwa na Niger, bitashimishije na gato Leta ya Kigali, igahita itangira gusakuza isaba ibisobanuro.