Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Bwana Jean Claude Iyamuremye aburanamo n’ubiushinjacyaha icyaha cya Jenoside.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega Bwana Iyamuremye icyaha cya Jenoside bumukekaho ko yagikoreye mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kubwira umucamanza umwirondore we yamubajije niba aburana yemera icyaha. Ntacyemera.
Ubushinjacyaha ntibwahise busobanurira urukiko ibikorwa bigize icyaha burega Iyamuremye. Uregwa n’ubwunganizi bazamuye inzitizi bavuga ko zikomeye maze basaba umucamanza kubanza akazivana mu nzira urubanza rukabona gukomeza mu mizi.
Ku isonga Me Canizius Karake umwunganira yabwiye urukiko ko mu bimenyetso ubushinjacyaha buregesha nk’uko bigaragara mu kirego cyabwo harimo n’urubanza rwaciwe n’inkiko gacaca ku cyaha Iyamuremye aburanishwa n’urukiko rukuru. Ni icyaha inkiko gacaca zamukatiye adahari bityo bagasaba ko cyabanza kuva mu nzira.
Yavuze ko inkiko gacaca za Niboyi muri Kicukiro mu 2007 zahamije Iyamuremye icyaha cya jenoside zimukatira imyaka 19 y’igifungo. Yasobanuye ko itegeko rikuraho inkiko gacaca riyavugaga ko igihe umuntu yakatiwe na zo , bibaye ngombwa ko yongera kuburanishwa igihano cyambere cya gacaca kigomba kubanza guteshwa agaciro.
Ni ingingo uruhande rwunganira Iyamuremye rwemeranya bidasubirwaho n’ubushinjacyaha.Aha ariko Bwana Iyamuremye yabwiye umucamanza ko muri we asigarana ingingimira yo kuba urwo rubanza rutarabayeho kuko avuga ko afite n’abatangabuhamya babyemeza.
None niba rutababayeho ni gute urukiko rwatesha agaciro ikintu kitabayeho? Ibi ntaho bitaniye no kwivuguruza. Uko ni ko umucamanza Alice umulisa yabwiye uregwa.
Kuri iki cyiciro Iyamuremye yasabye ko urukiko rwafata ingingo yo gutesha agaciro icyo yita urubanza rwa gacaca rutabayeho avuga ko bazabisubiramo binjiye mu miburanire nyirizina.
Me Karake yongeye kuzamura inzitizi ivuga ko ubushinjacyaha buregesha uwo yunganira amategeko atajyanye n’igihe.
Yavuze ko bukoresha ingingo z’amategeko yo mu itegeko ngenga ryo mu 2012 mu gihe amasezerano mpuzamahanga akumira akanahana icyaha cya jenoside yashyizweho umukono mu 1948 n’ibihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo. Yavuze ko buri gihugu kiyemeye kiba kigomba guhita cyinjiza mu itegeko nshinga n’andi mategeko yacyo uburyo bwo guhana Jenoside. Aravuga ko u Rwanda rutigeze rugira icyo rubikoraho kuva mu 1975 kugeza mu 1994 ubwo jenoside yabaga bityo ko uwo yunganira ataregwa hashingiwe ku mategeko ya yashyizweho nyuma.
Ibisobanuro by’uyu munyamategeko bihabanye kure n’ibya Mme Claudine Dushimimana uhagarariye ubushinjacyaha.
Afatiye ku mateka y’icyaha cya jenoside mu Rwanda yemeye koko ko kuva mu 1975 kugeza mu 1994 hatabayeho kwinjiza mu mategeko y’u Rwanda uburyo bw’ibihano ku cyaha cya jenoside.
Yasobanuye ko habayeho ubushake buke bwa politiki y’ubutegetsi bwariho icyo gihe kuko ari bwo bwari bufite inshinganio zo kubikora.
Yavuze ko ubutegetsi bwariho bwari bufite izo nshingano ari bwo bwagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa icyaha cya jenoside. Yavuze ko ikitariho icyo gihe ari ibihano ariko ko ibyakozwe ubwabyo bigize icyaha.
Mme Dushimimana yavuze ko umushingamategeko afatiye ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ahana akanakumira icyaha cya jenoside na we hagati ya 1994-1996 yashyizeho uburyo bw’amategeko ahana ibikorwa bigize icyo cyaha cya jenoside.
Yasobanuriye umucamanza ko ibyo ubwabyo biha urwego aburanira ububasha bwo kuregera ibyaha byakozwe itegeko ritarabaho maze ashimangira ko ikirego cy’ubushinjacyaha bwagitanze mu buryo bwubahirije amategeko nta hame bwishe.
Umucamanza yasabye uruhande ruregwa kugaragaza inzitizi zose rufite akazazisuzumira hamwe kugira ngo bitazaba intandaro yo kudindiza urubanza.
Bwana Iyamuremye n’ubwunganizi bavuze ko hari inyandiko basabye mu Buholande bityo ko urukiko rwategereza zikaboneka kuko zigize ibimenyetso bimushinjura.
Yatanze ku rukiko ibaruwa yanditse mu giholande igaragaza ko bandikiye ministere y’ububanyi n’amahanga maze umucamanza abasaba kuzabisemura mu rurimi rwumvikana bikinjira muri dosiye y’urubanza. Bizaba cyo kimwe n’ibyo bimenyetso bizava mu Buholande impande zombi zizabishyira mu ndimi zumvikana.
Gusa umucamanza yanzuye ko atabitegereza atazi n’igihe bizabonekera maze ategeka ko bakoresha ibindi bafite, ibizaboneka nyuma na byo akazabisuzuma.
Bwana Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 42 y’amavuko Jenoside yabaye afite imyaka 19 nk’uko abisobanura. Yatawe muri yombi mu 2013 mu Holande aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba ambasade za Isiraheli na Finlande mu Buholande. Yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.
Icyaha cya Jenoside aburana ubushinjacyaha bumukeka ko yagikoreye mu mujyi wa Kigali Kicukiro mu 1994. Iki cyaha aragihakana.
Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka.
Ijwi ry’Amerika