Urubanza rwa Mlle Gasengayire Leonile rwimuriwe tariki ya 23 Gashyantare 2017

Gasengayire Léonille , umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi

Uru rubanza rwa Mlle Gasengayire ;umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi rukaba rwagombaga kuburanwa mu mizi uyu munsi tariki ya 26 Mutarama 2017 ariko rugitangira umunyamategeko Me Mukamusoni Antoinette umwunganira yahise abwira urukiko ko bafite inzitizi bifuza ko mbere y’urubanza urukiko rwabanza gusuzuma no gufataho icyemezo.

Izo nzitizi Me Antoinette yifuje ko zasuzumwa ni uko uwo yunganira ashinjwa hifashishije gusa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha nyamara kuva Gasengayire yafatwa na polisi yasabye ko nawe azana abatangabuhamya bemeza ko ibyo ashinjwa bitabayeho ariko ubugenzacyaha bukabyanga kuburyo no mu bushinjacyaha nabwo icyo kibazo cyabajijwe ariko naho ubushinjacyaha bukanga kubaza no kumva abatangabuhamya bashinjura. Ibyo akaba ariyo mpamvu basaba ko urukiko noneho rwo rwavanaho icyo kibazo maze rukumva abatangabuhamya b’impande zombi.

Umucamanza amaze kumva izo nzitizi yasabye uregwa n’umwunganizi we kumuha amazina yabagomba kuza gushinjura arabahabwa maze atangaza ko urubanza rutabasha gukomeza hatanateguwe uburyo abatangabuhamya bashinjura nabo bakumvwa n’urukiko bityo urubanza rwimurirwa tariki ya 23 Gashyantare 2017 saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Ubwo ahasigaye ni ugutegereza niba abo batangabuhamya bashinjura batazahutazwa na cyane ko hari amakuru avuga ko ngo bamwe muri bo batangiye guterwa ubwoba ko batagomba kuza gutanga ubuhamya ariko iki kintu Me.Antoinette Mukamusoni akaba yakibwiye umucamanza ko urukiko rwanakwiga uburyo abo batangabuhamya barindirwa umutekano kuko hari amakuru ahari yuko bashobora guhutazwa mu gihe batanga ubuhamya bushinjura.

Iki kibazo cy’abatangabuhamya bashinjura kikaba gikunze kuba ingorabahizi mu Rwanda cyane cyane kubaregwa na leta ibyaha bya politiki kuko bikunze kugorana ko aba batangabuhamya bashinjura baza mu rukiko kubera gutinya kugirirwa nabi nyuma.Ibi byarabaye ubwo umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza yaburanaga kuko abatangabuhamya be bahuye n’akaga gakomeye mbere na nyuma yo kumutangira ubuhanya. Ibi bikaba bikunze no kuvugwa mu manza zirebena n’abantu baregwa ibyaha birebana na genocide aho ababunganira bakunze kuvuga ko bahura n’ikibazo cyo kubona abatanga ubuhamya bushinjura kubera gutinya kugirirwa nabi nyuma.

Gasengayire akaba ashinjwa na Leta y’uRwanda kwangisha abaturage ubuyobozi buriho ngo kuko akekwaho kuba yarabwiye abaturage ko leta igomba kubaha ingurane y’ibyabo mugihe ikeneye kubaka ibikorwa remezo by’inyungu rusange ku butaka bwabo.Ibi ngo bikaba bigize icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 y’amategeko mpanabyaha.

Boniface Twagilimana

 

1 COMMENT

Comments are closed.