Urubanza rw’Abaturage ba Bannyahe n’Umujyi wa Kigali Rwarangiye

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasoje urubanza abaturage bo muri Nyarutarama baregamo umujyi wa Kigali gushaka kubimura mu mitungo yabo ku gahato.

Itsinda ryaburanye uyu munsi rigizwe n’imiryango irindwi itandatu muri yo umujyi wa Kigali wayisenyeye amazu mu mwaka ushize wa 2020 ubahatira kwimukira mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Bose barasaba ingurane ikwiye mu mafaranga no gusubirana uburenganzira ku mitungo yabo. Umujyi wa Kigali uravuga ko bari barubatse mu kajagari bityo ko bagombye kuhimuka bakajya gutuzwa ahaboneye.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uru rubanza ategura inkuru ushobora kumva hano hepfo mu majwi.