Urubanza rw’ubujurire kuri cyamunara y’imitungo ya Assinapol Rwigara rwagenze rute?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, hari hateganijwe cyamunara ya Hoteli ya nyakwigendera Assinapol Rwigara iherereye mu Kiyovu, mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Nyamara ariko, umuryango wa nyakwigendera ukaba wari wajuririye iyo cyamunara.

Amakuru dukesha “Ijwi ry’Amerika” yo ku mugoroba tariki ya 27 Nzeri 2021, aratangaza ko i Kigali mu Rwanda, urukiko rw’ubucuruzi  rwatangiye gusuzuma ikirego cy’ubujirire cyatanzwe n’umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Ikirego cy’ubujirire cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, gisaba guhagarika cyamura y’umutungo w’umuryango wa Assinapol Rwigara iri mu mujyi wa Kigali.  

Mu gutangira, umucamanza yibukije ababurana impamvu y’ubwo bujurire. Mu  kwanga icyemezo cy’urubanza Primier Tobacco Company (PTC),  Urukiko rwavuze ko urubanza rwatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwasobanuye ko PTC itabanje kwandikira umwanditsi mukuru  isobanura impamvu ikirego cyayo kihuta. Kuri iyo ngingo, Maître Rwagatare wunganira PTC yabwiye urukiko rukuru rw’ubucuruzi ko bandikiye umwanditsi mukuru,  n’ubwo we yemeza ko bitari na ngombwa, mu gihe bafite urubanza rw’iremezo. Yasobaniye ko bandikiye umwanditsi mukuru akabasubiza jyuma y’ibyumweru bibiri kandi amategeko ateganya ko yagombye kuba yasubije mu gihe kitarenze iminsi itatu. Yongeyeho ko baranze ikirego cyihuta kuko babonaga ko umwanditsi mukuru ari kubatinza kandi igihe cyo gutanga cyamunara cyari cyegereje.

Maître Henri Pierre  Munyengabe wunganira Banki y’Ubucuruzi ya Cogebank yabwiye urukiko ko  PTC yagaragaje ko yatanze ikirego mu buryo bwubahirije amategeko, nyamara ariko umucamanza ku rwego rwa mbere yaramaze kubifataho icyemezo kuko ntabyo yabonaga muri dosiye. 

Nyuma y’ibyo bisobanuro by’imoande zombi, umucamanza  yabajije uwunganira Cogebank niba nyuma barabonye inyandiko uruganda PTC  rwandikiye umwanditsi mukuru, Maître Munyengabe yemeza ko bazibonye. Bityo, urukiko ruvuga ko  icyo aricyo cyo guheraho rusuzuma niba ikirego cyo kwa Rwigara  cyakwakirwa cyangwa kitakwakirwa kuko uruhande baburana rwemeza ko babonye ibihamya ko bandikiye umwanditsi mukuru, kuko mu ntangiriro ariyo mpungenge urukiko rwari rwagaragaje.

Maître Janvier Rwagatare yibukije  urukiko rw’ubucuruzi ko mu mwaka was 2017, rwafashe icyemezo mu rubanza  cyabaye itegeko, kibuza kongera gutanga icyemezo kigurisha ingwate zo kwa Rwigara, igihe cyose ingwate ku bwishingizi  bwa nyakwigendera itari yakavuye mu nzira.  Yavuze ko nyamara n’ubwo bimeze gutyo, cyamunara yo kugurisha Hoteli ya nyakwigendera Assinapol Rwigara yo ikomeje gukorwa. Yongeyeho ko kuri urwo rubanza rwabaye itegeko, nta rundi rubanza twigeze rurukuraho, bityo rukaba rugifite agaciro karwo kugera magingo aya.

Uwunganira Cogebank yavuze ko ibivugwa n’uruhande baburana bitari ukuri. Yasobaniye ko  ku kirebana n’ubwishingizi bwa Rwigara, urukiko rwategetse ko Prime Insurance kwishyura Banki miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwishingizi bwa Rwigara. Uyu munyamategeko yemeza ko kuri 2018, Cogebank yandikiye madamu Mukangemanyi Adeline Rwigara ibaruwa umumenyesha ko nta bwenda bayifitiye.  Gusa nyuma ngo haje kuba urundi rubanza rw’akarengane rutegeka Cogebank kwishyura Prime Insurance miliyoni 349.  Bityo akavuga ko ntaho PTC yahera yemeza ko  nta mwenda umuryango wa Assinapol Rwigara ubereyemo Cogebank. Uyu munyamategeko avuga ko kuba umuryango wa Assinapol Rwigara ugaragaza ko utazi ingano y’umwenda uberemo Cogebank bitabuza cyamunara gukomeza, cyane ko yemeza ko abo kwa Rwigara badahakana ko hari amasezerano  y’uwo mwenda. 

Ku ruhande rw’uruganda PTC bo bakomeza  kwemeza ko iyo urubanza rwabaye itegeko hagomba kubahirizwa imihango yateganijwe n’amategeko yo kurukuraho. Maître Rwagatare avuga ko mu rubanza rwiswe urw’akarengane  haburanaga Madamu Adeline Rwigara, bityo ko PTC  itagombye kugira icyo ibaza muri uru rubanza.

Kugeza ubu, ku rwego rwa mbere ku itariki ya 24 Nzeri 2021, cyamunara yarabaye ariko habura umuguzi w’i gorofa regeretse kane riherereye mu Kiyovu. Ni Hoteli yagombaga kunganira indi yahasenywe mu mwaka was 2016. Biteganijwe ko umuhesha w’inkiko  yongera gutanga indi minsi irindwi agatanga urubuga ku bapinanirwa, nk’uko byasobanuwe n’umwe mu banyamategeko. Iryo piganwa rikaba rikorwa mu buro bw’ikoranabuhanga.

Mu makuru aheruka yahawe “Ijwi ry’Amerika” havugwa ko iyo gorofa ifite agaciro gasaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, asabwa muri iyo cyamunara. Twibutse ko iyi cyamunara ije ukurikirana indi  y’itabi n’imashini by’uruganda PTC  bya nyakwigendera Assinapol Rwigara yabaye mu 2018, mu gihe Leta yishyuzaga umuryango akayabo gasaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mafarnga ngo ni ay’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyavugaga ko umuryango wa Rwigara utishyuye nk’imisoro  mu bihe bitandukanye.

Umuryango wo wa Rwigara wo ukomeza guhakana icyitwa umwenda aho kiva kikagera.  Uvuga ko nta muntu uwo ariwe wese cyagwa Leta ufitiye umwenda.  Bemeza ko ubutegetsi bubibagekaho mu mugambi wo kubatwarira imitungo, yaba itimukanwa n’itimukanwa.  Ibi bibaye ari ukuri, ntibyaba bitangaje kuko bw’aba atari ubwa mbere Leta y’u Rwanda ibikora. Abatavuga rumwe nayo bose cyangwa abanze kuyiyoboka niko ibagenza kugirango ibakeneshe, muri gahunda yo kwigwizaho imitungo y’abaturage.

Urubanza rwo ku wa 27 Nzeri 2021 rwari rwitabiriwe n’abavandimwe bo kwa Rwigara ndetse n’abahoze ari abakozi b’uruganda rw’itabi.  Hatagize igihinduka, ku itariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo umucamanza azafata icyemezo  cyakira cyangwa cyanga ubujurire bw’urubanza rw’umuryango Rwigara rusaba guhagarikisha cyamunara ku mitungo yabo.  Nyamara ariko, niba Leta ya Kigali ibiri inyuma, bishobora kutazagira icyo bitanga, ubujurire ntibwakirwe.