Urukiko nyafurika rw'uburenganzira bwa muntu rwemeye kwumva ikirego cya Victoire Ingabire.

Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegal yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi cumi n’abiri yose Ingabire yaragejeje ikirego muri urwo rukiko, bityo rero urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Nubwo urukiko rwafashe icyo cyemezo ariko, abacamanza babiri kuri 11 bagize urukiko, Gerad Niyungeko w’u Burundi na Aggustino Ramadhani wa Tanzania, ntibagishyikiye, ariko muri icyo gihe hafatwa icya benshi.

Ubundi amategeko urukiko rugendereraho ateganya ko kugira ngo rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko.

Madame Ingabire yagejeje ikirego cye muri uru rukiko ku itariki 3 z’ukwa cumi 2014, urukiko ruracyakira kuko ibyangombwa byose byari byuzuye.

Ariko ku itariki ya 1 z’ukwa gatatu uyu mwaka, hasigaye gusa imisi itatu ngo urubanza rutangire kuburanishwa, u Rwanda rwambuye abaturage barwo bwa burenganzira rusesa itangazo rwari rwatanze mu rukiko rutanga ubwo burenganzira.

Ibyo byahise bihungabanya urubanza, kuko u Rwanda rwavuze ko kuva rusheshe icyo cyemezo, nta muturage warwo ushobora kugana urwo rukiko.

Urukiko rufite uburenganzira

Abacamanza rero, bamaze gusuzuma ingingo u Rwanda rwatanze n’izo ababuranira Ingabire batanze, ngo rwasanze rufite uburenganzira bwo kumva urwo rubanza, kuko ibyo gusesa ubwo burenganzira u Rwanda rwabikoze urukiko rwarangije kwakira urubanza kera.

Itariki ruzasubukurirwaho cyokora ntiyatanzwe.

Muri uwro rubanza, Ingabire yunganirwa n’Umunyarwanda Maitre Gatera Gashabana afatanije na Dr Caroline Buisman wo mu Buholandi, u Rwanda rugahagararirwa n’abo mu biro by’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.

Ingabire wakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba, arega Leta y’u Rwanda avuga ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’u Rwanda.

BBC Gahuza Miryango