Urukiko rutangiranye amananiza mu rubanza rwa Munyenyezi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28/04/2021 nibwo Madamu Béatrice Munyenyezi yitabye Urukiko ku nshuro ya mbere. Mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze ku Kicukiro kirimo abanyamakuru n’abapolisi, yinjijwe yambaye amapingu n’imyenda ya siporo, yari yunganiwe mu mategeko na Me Gatera Gashabana.

Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda mu Cyumweru gishize, avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwarahise rutangaza ko dosiye ye isanzwe ihari kandi ko akurikiranyweho ibyaha birindwi.

Ntibyatinze RIB yashyikirije dosiye ya Munyenyezi ubushinjacyaha, nabwo buyishyikiriza Urukiko kuwa Mbere tariki ya 26/04/2021.

Nyuma y’iminsi ibiri nibwo urubanza rwe rutangijwe, ariko uregwa n’umwunganizi we bakaba batarahawe umwanya uhagije wo guhura ngo bategure urubanza, kandi bimwe mu bigize dosiye nabyo bakaba batarabihawe.

By’umwihariko Munyenyezi yimwe inyandiko zijyanye n’urubanza rwe, yaburanye mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko zifitanye isano n’uru rubanza aburanishwamo mu Rwanda. Munyenyezi ufungiwe kuri station ya polisi ya Remera i Kigali, yavuze ko asaba kuvugana n’umuryango we kuko avuga ko kugeza ubu atarabona ubwo burenganzira.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi gutegura dosiye ye no kunganirwa, bityo Urukiko rwimurira iburanisha ku itariki ya 03. Gicurasi 2020.