Urukiko rw’ikirenga rwa Kigali rwimuriye kuwa mbere tariki ya 08/01/2018, urubanza rw’umunyamabanga mukuru wa FDU Sibomana Sylvain na Mutuyimana Anselme.

Ni urubanza rumaze gusubikwa 2 kuko rwagombaga kuburanishwa Ku wa 09/10/2017 nk’uko byari byatangajwe n’ urukiko kuwa 02/10/2017 rubinyujije kuri internet (www.judiciary.gov.rw /programmation octobre/2017). Rwaje gusubikwa kubera ko abajuriye aribo bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme babonye urwandiko rubatumira kuburana bakerewe cyane, urukiko rwo rwari rwarabamenyesheje ku gihe ariko ubwo butumire burayoba kuko bwabanje kuzenguruka amagereza atandukanye harimo nayo bajuriye bafungiyemo, ariko nyuma baza kwimurirwa mu yandi.

Umunyamabanga Mukuru wa FDU Inkingi Bwana Sibomana Sylvain

Nka bwana Sibomana Sylvain yajuriye afungiye muri gereza ya Gasabo(kimironko) nyuma yimurirwa mu ya Rubavu(gisenyi) ari nayo afungiyemo kugeza magingo aya. Naho mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme yajuririye ku rukiko urubanza rukimara gusomwa n’urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi ruri i Karongi kuwa 13/01/2014 afungiye muri gereza ya Muhanga(Gitarama), nyuma yaje kwimurirwa mu ya Nyanza(Mpanga) ari nayo afungiyemo kugeza magingo aya.

Icyo gihe abajuriye n’umwunganizi wabo nibo basabye ko rusubikwa bakabanza kurwitegura kuko bari babonye ubutumire habura iminsi 2 gusa ngo baburane. Ubusabe bwabo bwarakiriwe rurasubikwa kwimurirwa kuwa 04/12/2017 bahabwa n’itariki yo gusoma dossier yo kuwa 23/10/2017.

Anselme Mutuyimana

Kuwa 04/12/2017 naho ntirwaburanishijwe biturutse kucyo twakita uburangare cyangwa amakosa y’ urukiko cyangwa y’ umucamza urufite kuko abajuriye n’ umwunganizi wabo bageze Ku rukiko berekeje k’urwakikriro rw’urukiko(reception) , aho babariza ibyumba imanza ziberamo kugirango bamenye aho bari buburanire ntibisanga k’urutonde , bitabaje ubwanditsi bw’urukiko, maze umwanditsi w’urukiko ababwira ko imanza zitari k’urutonde rwiziburanishwa arizo banyira zo badafite abunganizi mu mategeko(avocats) nabo barimo. Nyamara bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme bo basanzwe bafite ubunganira mu mategeko Me Antoinette Mukamusoni wari kumwe nabo uwo munsi ndetse no mu gihe rwasubikwaga bwa mbere yari yabunganiye, akaba ari nayo mpamvu na none hakekwa ko byaba byaraturutse ku burangare cyangwa amakosa y’umucamanza wari urufite mu gihe rwasubikwaga bwa mbere, akaba wenda atarigeze arushyikiriza ubwanditsi bw’urukiko bwo bushinzwe programmation y’imanza ngo rushyirwe kuri gahunda yizagombaga kuburanishwa kuya 04/12/2017 nkuko yari yarabitegetse.

Amakuru twamenye nyuma yaho nuko urwo rubanza noneho ruzaburanishwa mu rukiko rw’ ikirenga kuwa mbere tariki ya 08/01/2018 Saa mbili za mugitondo kuko ariyo tariki barwimuriyeho. Nkuko bigaragaragara kuri internet (www.judiciary.gov.rw / programmation jamvier 2018).

Uru rubanza rukaba rugiye kuburanishwa mu gihe rumaze imyaka ine (4) rujuririwe kuko rwajuririwe Ku wa 13/01/2014, rukaba kandi ari rumwe mu manza nyinshi zijuririrwa mu rukiko rw’ikirenga(supreme court) zigatinda kuburanishwa dore ko noneho aba bajuriye bari hafi kurangiza igihano cy’imyaka itandatu bakatiwe n’urukiko rukuru.

Tubibutse ko bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we bwana Mutuyimana Anselme baregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda barwangisha ubutegetsi buriho, ni icyaha cyakomotse Ku nama bagiranye n’urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Nyabirasi na Kivumu, aho baregwa ko banenze ishyaka rya fpr inkotanyi riri kubutegetsi kuri gahunda zaryo zitagenda neza zirimo ubwisungane mu kwivuza, ireme ry’uburezi, ikigega agaciro , iterambere ry’icyaro, umuhanda wa Rusizi_Karongi_Rubavu udakorwa, imisoro myinshi yakwa abaturage n’ibindi.

Iki cyaha cyo guteza imvururu gihanwa n’igingo ya 463 y’Itegeko ngenga n°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012, rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ariko iki gitabo kikaba kinengwa na benshi bagishinja kuba kimeze nk’ ishyamba ry’ inzitane cyangwa igihuru naho ingingo ya 463 inengwa ko iteye urujijo kandi idasobanutse neza ndetse ifatwa nk’igamije kubuza burundu abaturage ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo kuburyo uvuze ukuri kw’ibiriho wese asigaye abizira hifashijwe iyi ngingo bikitwa kwangisha abaturage ubutegetsi no guteza imvururu n’imidugararo mu baturage.

Kugeza ubu umuntu ashatse iki cyaha yagifata nk’igisakuzo gishya cyadutse Ku ngoma ya fpr inkotanyi, aho umuntu yasakuza agira ati:

Sakwe sakwe

Undi ati:

Soma

Mvuze ukuri ndakuzira

Ukacyica ugira uti:

Kwangisha abaturage ubutegetsi bwa fpr inkotanyi mu Rwanda.

Fpr rero ntibuze icyo isiga i musozi isize igisakuzo .

Abanyarwanda bamaze kuzira kuvuga ukuri kw’ibiriho ariko kudashakwa kumvwa mu matwi ya fpr inkotanyi ni benshi cyane, harimo abishwe, ababuriwe irengero, abaciriwe ishyanga ndetse n’ababorera mu magereza yo mu Rwanda .

Nka Mme Victoire Ingabire Umuhoza,umuyobozi wa FDU Inkingi,
Deo Mushayidi,umuyobozi wa PDP imanzi,
Ntaganda Bernard, prezida fondateri wa PS imberakuri,
Sibomana Sylvain, umunyamabanga mukuru wa FDU inkingi ,
Mutuyimana Anselme, umurwanashyaka wa FDU inkingi,
General Rusagara,
Colonel Tom Byabagamba, Lt Joel Mutabazi na bagenzi be,
Umuhanzi Kizito Mihigo,
Candidate Diane Shima Rwigara,
Mme Adeline Rwigara
N’abandi benshi mubyiciro binyuranye dore ko ubu abafunze bazira gusa kwangisha abaturage fpr barasaga ijana.