Urukiko rw’ikirenga rwemeye kwakira ikirego ku ngingo zimwe ziri mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga mu Rwanda yemeje ko ikirego cya Me Richard Mugisha n’abamwuganira gifite ishingiro. Mu mpera za 2018 ni bwo Me Mugisha yaregeye zimwe mu ngingo z’amategeko zigaragara mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu mwaka ushize. Aravuga ko izo ngingo zinyuranyije n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kuko zibangamiye ubwissanzure bw’itangazamakuru n’umuryango nyarwanda muri rusange. Arasaba kuzikura ku rutonde rw’ingingo z’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo z’amategeko esheshatu zigaragara mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ni zo umunyamategeko Richard Mugisha asaba urukiko rw’igikrenga kuzivana ku rutonde rw’izindi ngingo kuko ngo zinyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga risumba ayandi. We n’abamwunganira baravuga ko zibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’umuryango nyarwanda muri rusange. Izo ni iya 136, 138, 139, 154, 233, na 236.

Izo ngingo ziri mu byiciro bibiri izihana icyaha cyo gusebanya cyane ku bategetsi bakuru harimo n’umukuru w’igihugu, gusebya imihango y’idini n’izihana ibyaha by’ubusambanyi kuri umwe mu bashakanye.

Me Speciose Kabibi uhagarariye leta muri uru rubanza we agasanga Me Mugisha atagaragaza inyungu ku giti cye zamuteye gutanga ikirego cyangwa ngo agaragaze ko yaba yarakoze icyaha akagongana n’izi ngingo z’amategeko. Agaheraho azamura inzitizi yo kutakira iki kirego.

Me Mugisha we akavuga ko afite uruhare nk’umunyamategeko mu ishyirwaho ry’amategeko anogeye abanyarwanda kandi atanyuranyije n’itegeko nshinga. Agasobanura ko bitaba ngombwa gutegereza ko hakorwa icyaha ngo abone gutanga ikirego; atagomba kurebera ku bintu bizangira ingaruka ku mbaga na we arimo.

Umucamanza Prof Sam Rugege agaragaza isesengura urukiko rwakoze yashimangiye ko ikirego cya Me Mugisha cyo gusaba gukuraho zimwe mu ngingo z’amategeko zinyuranyije n’itegeko nshinga gifite ishingiro.

Iki ni ikirego urukiko rw’ikirenga ruvuga ko kidasanzwe ndetse ari ubwa mbere kigiye kuburanishwa mu nkiko z’u Rwanda. Kubera uburemere bwacyo, umucamanza Prof Rugege yategetse ko abantu ku giti cyabo, ibigo, imiryango itegamiye kuri leta n’abandi bose bifuza gutanga ibitekerezo muri uru rubanza babimenyesha ubwanditsi bw’urukiko bitarenze tariki 08/02 uyu mwaka. Yategetse kandi ko nyuma yo kwimenyekanisha bazakora inyandiko bakazishyikiriza umwanditsi bitarenze tariki ya 28/02 mbere y’uko iburanisha ritangira.