Urukiko rwisumbuye rwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyenyezi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari narwo rwakiriye ubujurire bwa Madame Béatrice Munyenyezi bwatesheje agaciro ubujurire bwe, mu ngingo zose uko zakabaye yajuririye, ruvuga ko nta shingiro zifite.

Madamu Béatrice Munyenyezi yajuriye asaba kuburanishwa mu Cyongereza, yasabye ko yakwimurirwa muri gereza ya Mpanga cyangwa indi yose itarimo ibiryi bimubuza amahwemo akaba atabasha gusinzira.

Munyenyezi kandi yasabye Urukiko kumuhesha uburenganzia bwo kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK cyangwa ibya Fayçal, aho kuvurirwa ku Bitaro bya Muhima avuga ko bitamuha ubuvuzi bukwiye.

Munyenyezi yasabye urukiko kumwemerera kubona imiti imukwiye no kubona indyo ijyanye n’uburwayi bwe. Yasabye kandi ko ataburanishwa kabiri ku cyaha kimwe, anasaba ko yafungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Mu mwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwavuze ko Madamu Munyenyezi Beatrice atemerewe kuburana mu Cyongereza kubera ko afite ubumenyi bwuzuye bwo kuvuga Ikinyarwanda, kandi ko acyumva neza, bityo Urukiko rugasanga nta mpamvu ifite ishingiro yo kumwemerera kuburana mu Cyongereza.

Ku bujurire bwo gufungurwa akaburana ari hanze, umucamanza yavuze ko ashingiye ku byavuzwe n’ubushinjacyaha kandi binateganywa n’itegeko ko mu gihe ukurikiranyweho icyaha akekwaho gihanishwa igihano cy’imyaka iri hejuru y’ibiri, atemererwa kuburana ari hanze. Urukiko rwategetse ko Munyenyezi akomeza kuburana afunze.

Ku kibazo cyo kwivuza, kubona imiti ikwiye, no kuvurirwa ahandi hatari ku bitaro bya Muhima Munyenyezi avuga ko bitamufata uko bikwiranye n’uburwayi bwe, Urukiko rwanzuye ko Muganga ari we ufite ububasha bwo kugena imivurirwe y’umungororwa, n’aho abasha kwimurirwa mu by’ubuvuzi bwe.

Ku bijyanye no kuba yifuza koherezwa muri Gereza ya Mpanga ifite isuku itarimo ibiryi (we yabyise ubuheri n’utundi dukoko), urukiko rwanzuye ko Munyenyezi nk’umugororwa atari we ugomba gusaba cyangwa kugena aho afungirwa, ko ahubwo kwimurirwa mu yindi gereza k’umugororwa biri gusa mu bubasha bwa Komiseri Mukuru w’Amagereza.

Ku bijyaneye no kuba Munyenyezi n’umwunganizi we barasabaga ko ataburanishwa ubugira kabiri ku byaha yaburanishijweho mbere nk’uko amategeko abiteganya, Urukiko rwavuze ko rufite kandi rwasomye dosiye ye bwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugasanga ibyo akurikiranyweho mu Rwanda bitandukanye n’ibyo yaburanishijweho akanabihanirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruhera ko rutegeka ko azakomeza kuburanishwa ku byaha byose akurikiranyweho.

Umwanzuro w’umucamanza wabaye uw’uko ingingo zoze zafashwe n’Urikiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ziguma uko ziri, Munyenyezi agategereza guhabwa itariki yo kuburana mu mizi.