Urukiko rw’Ubujurire Rwategetse ko Aimable Karasira Afungwa by’Agateganyo

Aimable Karasira Uzaramba

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Rwanda rwanze ubujurire bwa Bwana Aimable Karasira Uzaramba rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi. Gusa uregwa we yarangije gutangaza ko atiteguye gukomeza kuburana urubanza rwe. Araregwa ibyaha byo guha ishingiro jenoside yakorewe abatusti ndetse no kuyihakana. Avuga ko byose bishingiye ku mpamvu za Politiki.

Bwana Aimable Karasira Uzaramba ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine byo guha ishingiro no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kudasobanura inkomoko y’umutungo we. Ni ibyaha byinshi bikomoka ku magambo yakunze gucisha ku mbuga nkoranyamabaga cyane ku muyoboro wa YouTube.

Nyir’ubwite avuga ko nk’umututsi warokotse jenoside atarota ayihakana cyangwa ngo ayihe ishingiro. Avuga ko azira akarengane gaturuka ku kutarya umunwa mu kuvuga ko ababyeyi n’abandi bavandimwe be bishwe n’abari abarwanyi b’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Anenga bikomeye imigenzereze y’ubutegetsi buriho avuga ko butitaye kuri rubanda rugufi.

Avuga ko muri we yemeranya n’umutimanama ko ari imfungwa ya politiki kandi ko yumva azakomeza kubizizwa. Mu bujurire bwe Karasira avuga ko asanga mu Rwanda nta butabera buhari ahubwo mu magambo ye abwita “Ubutareba” agashimangira ko azakomeza kubivuga atyo.

Umucamanza avuga ko Karasira akekwaho ibyaha by’ubugome n’ubwo avuga ko yabiterwaga n’agahinda gakabije. Ashingiye ku ngingo z’amategeko zireba imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, umucamanza yibutsa ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho ibyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze ibyaha. Yemeje ko kuri Karasira hari ibyagezweho bihagije bituma akekwaho ibyo ubushinjacyaha bumurega.

Avuga ko hashingiwe ku buremere ibyaha akekwaho yabikoranye no kuba aramutse afunguwe by’agateganyo yakomeza kubikwirakwiza muri rubanda; na cyane ko aburana avuga ko ari imfungwa ya politiki ari ngombwa ko akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Nyuma y’iryo sesengura umucamanza Dativa Mukamana yategetse ko icyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere gihama uko kiri. Yemeje ko Karasira akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Ni mu gihe Bwana Aimable Karasira we mu iburanisha riheruka yari yahamagaje telefone ya gereza ya Nyarugenge afungiwemo, abwira Ijwi ry’Amerika atazaburana urubanza mu mizi. Arabifata nk’aho kuburana uru rubanza byaba ari icyo yita “Guta igihe”.

VOA