URUMURI DIANE RWIGARA YACANYE NTIRUKWIYE KUZIMA TUREBERA

Akishuli Abdallah

Banyarwanda banyarwandakazi maze iminsi ngoswe n’intimba iremereye kubera ubugome ndengakamere bwibasiye Umwari w’umunyepolitiki akaba imfubyi ya Nyakwigendera Assinapol RWIGARA wivuganywe n’abicanyi ba FPR-KAGAME mu ikinamico bise impanuka bagakurikizaho kumusenyera inzu, gutoteza abana be bagize imfubyi ndetse na nyina bagize umupfakazi.

Aka karengane gakomeje kugirwa uyu muryango kaje gasanga ubugome bwinshi bwakomeje kugirirwa abanyarwanda b’ingeri zinyuranye muri rusange, bamwe bazira ubwoko bwabo,abandi bazira ibitekerezo byabo ndetse hakaba n’abagiye bazira imitungo yabo nyamara benshi muri bo bari ba rwiyemezamirimo bafitiye igihugu akamaro kuko batangaga imirimo kuri benshi tutibagiwe n’imisoro yo kubaka ibyo KAGAME yiyitirira.

Twibutse kandi ko muri bo harimo abanagize uruhare rukomeye mugutera inkunga FPR-Inkotanyi mugihe yabeshyaga ko ije kubohora u Rwanda none yabituye kubarimbura no kubasubiza ishyanga.

Kugirango ntarambirana rero sinirirwa ndondora ubugome bwa FPR-KAGAME kuko byinshi mubikorwa byayo bimaze kuyigaragaza uko iri bitandukanye n’uko igerageza kubeshya abanyamahanga babandi bigiza nkana kuko basangira nawe inkaba.

Muri akakanya nzinduwe no kwitura umutwaro uremereye nterwa no kubona ihohoterwa rikomeje kugirirwa Umwali Dianne RWIGARA n’umuryango we maze intege zo kumutabara muri ako kaga zikambana iyaanga.

Icyamara agahinda ni uwantiza imbunda n’amasasu ahagije maze akampa n’abasore b’intwari tugatamika iyo myambi tukivuna umwanzi ubangamiye abanyarwanda maze urwanda tukarutuza ihumure rituma ruhumeka amahoro nyakuri hanyuma amarira agakamuka Rukongera rugatemba amata n’ubuki nka kera umwanzi atararwigabiza.

Nsanga icyo twamarira uyu mwali wiyemeje kuba NDABAGA mukaga arimo ubungubu, ari uko twakwanga ko ITABAZA yakongeje rizima nk’uko umwanzi abyifuza.

Ni muri urwo rwego mpamagarira abantu bose bamukunda, n’abamuyobotse kandi banga akarengane kagirirwa abanyarwanda muri rusange ko bakwiyemeza gushyira mubikorwa umushinga yatangije ashyiraho MOUVEMENT POUR LE SALUT DU PEUPLE-ITABAZA
Maze bagashyiraho komite nyobozi y’iyo Mouvement igakomeza urugendo yatangije bityo abakunzi be ntibakomeze kwiheba kandi Urubyiruko yatoje ubutwari Rwoye kuba imfubyi nyamara ibitekerezo n’ubutwari bye byari bimaze kwigarurira imitima ya benshi n’uwanjye urimo.

Nihagira abakorwa kumutima n’uyumushinga mbashishikarije nzatanga umuganda ku ikubitiro mbatere inkuga ishoboka yose yo kuwushyira mubikorwa bityo Dianne RWIGARA n’umuryango we aho bari baharanire kubaho batsinde ibigeragezo barimo.

Bikorewe i Paris kuwa 17 Nzeri 2017

AKISHULI ABDALLAH
E.mail:[email protected]
GSM:0033758173072