URUPFU RUBABAJE RWA UWASE ISIMBI SHALOM BELLA RURAGARAGAZA UBURYARYA N’UBUGOME BIRI MU BANYARWANDA.

    Inkuru yavuzwe cyane mu binyamukuru no ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru ijyanye n’urupfu rw’ubunyamaswa rwakorewe Bella(Imana imwakire mu bayo), umwana muto w’umuziranenge wishwe aciwe ijosi n’ukekwa ariwe Mpore Sylvere w’imyaka 31 wari umukozi wabo mu myaka isaga 14.

    Aha nkaba nkomeje kwibaza aho u Rwanda rwerekeza mu gihe abantu bakomeje kwicana, ndetse bakabikorana ubugome buhambaye nkubwagaragaye mu myaka ya za ’90-’14aho abanyarwanda bagiye bicana impfu zigoye gusobanura, impfu zirenze ubunyamaswa.

    Urupfu rw’uyu mwana rutumye mara iminsi mu gahinda, ntabwo nababajwe gusa n’uyu mwana ahubwo mbabajwe cyane n’uyu ukekwaho kumwica bene aka kageni, aho nibajije niba nta kibazo gikomeye afite mu mutwe, niba se atari umujinya w’umuranduranzuzi yaba yaratewe n’ababyeyi b’uyu mwana cg undi wese (nubwo ntashyigikiye icyo yakoze kabone nubwo yaba afite impamvu iyo ariyo yose) nkibaza kandi ku bugome bumaze iminsi bukorerwa abandi banyarwanda b’inzirakarengane, kuko nemera ko n’umunyabyaha ashyikirizwa urukiko, aha ndavuga ku mpfu zisa n’uru za vuba aho mwibuka abagabo bagiye bakatwa amajosi kubera ibikorwa bya politike aho Andre Kagwa Rwisereka yishwe aciwe umutwe, umusaza Semadwinga Denis agacibwa umutwe bakanamubaga nabi cyane, muribuka kandi undi nawe wanizwe ejobundi witwa Karegeya Patrick akanigwa n’abanyarwanda, doreko banabyiyemereye ku mugaragaro ndetse hakaza kugaragara igitangaza ku bantu aho nabashije guhuza ibi bikorwa bigayitse n’iki cyakorewe uyu muziranenge nkabona isano nini bifitanye.

    Banyarwanda, banyarwanda kazi, Imana yaremye umuntu imuha icyubahiro n’uburenganzira bingana n’ibya mugenzi we, nta muntu waremwe arusha abandi uburenganzira, twese twaremwe mw’ishusho yayo. Ariko bimaze kugaragara ko abambari ba satatani bamaze kwigarurira igihugu kuburyo bigisha abantu ubugome ku manywa y’ihangu ndetse bakabwigishiriza mu Kiliziya, mu masengesho, imbere y’imbaga yiyita ko ikorera Imana ku manywa bise babireba, ibi byose bigakomerwa amashyi nkaho bikwiye.

    Uwakoze ubwicanyi yaje gufatwa ari mu maboko ya polisi

    Ntabwo ari ubwambere, sinubwakabiri cyangwa ubwanyuma abantu bicwa nabi bazira amaherere kandi bakicwa kubera ko twese turebera amabi aba ku bandi tukicecekera ngo twe ntibitureba, nyamara byakora kuri babandi tutakekaga ko bireba tugashyuha tugashyushya imitwe ngo byacitse, nkaho abandi bapfa bo atari abantu.

    Ibi bintu mubona ntibisanzwe, ni uruhererekane rw’imivumo ituriho, dukururirwa n’amaraso y’inzirakarengane akomeje gutabaza asaba ubutabera. Dukwiye guhaguruka tukitandukanya n’ababi, tukamagana ubugizi bwa nabi hatabayeho gutegereza ko buhitana abana bacu, abaturanyi, inshuti, abavandimwe ba hafi natwe ubwacu, hakwiye gusobanurwa impamvu nyayo y’ubu bugome, ntabwo ari amafaranga dupfa atuma twicana, si amoko atuma.twicana si n’amasambu, kuko uyu mwana yishwe na musaza we, nubwo batavukana yishwe na musaza we, kuko babanaga, basangiraga, bari bahuriye kuribyose usibye ibibazo n’amateka mabi bamwe dufite dukomora ku burere, impanuka n’umurage mubi.

    Ejo bundi niba mwibuka, Kagame yahagaze hariya atwumvisha ko twari dukwiriye kujya twica abo tutavuga rumwe nkuko yishe Karegeya wari umuvandimwe we amunigishije imigozi, bwe bakomye amashyi abandi rwose bagaragaza ko bashyigikiye ayo mahano, ariko biyibagiza ko umutegetsi mubi azanira ubwoko ayoboye, igihugu ayoboye umuvumo, kubw’ibikorwa bye bibi Imana yanga, none dore bamwe bamukomeraga amashyi nibo bari gucira urwa Pilato uyu musore muto ngo nabambwe?? Harya we buriya umugereranyije na Kagame mubona arinde wabambwa mbere? Ese kwica, guhotora, kunyuruza no gukata amajosi hari abo mubyemerera n’abo mutabyemerera?

    Ibi bintu biteye gahinda, birababaje, bikwiye gutuma tureka ibindi byose turimo tukiyiriza tugasenga tukicuza ibyaha byacu twese hamwe mbere yo guca imanza zuzuye amaranga mutima.

    Nsoze mbibutsa ko, ahatari ubutabera haba kwiheba, ahari kwiheba haba guhora, ahari guhora haba guhohotera inzirakarengane, kandi niba iyo nzira tuyishyigikiye dukomeze umutsi, tureke uburyarya maze sukomere Sylvere amashyi nkuko mwayakomeye Kagame, hari nubwo wasanga we afite.impamvu ikomeye kurusha Kagame ajya kuniga Karegeya, gusa bose bishe abavandimwe, babanye, basangiye akabisi n’agahiye, ba Gahini turera barimo kubyara umusaruro.

    Mugabanye amarangamutima, mukoreshe ubwenge, mwimakaze UBUTABERA NO KWANGA IKIBI CYOSE.

    Mugire amahoro.

    Kanyarwanda