URUPFU RWA BERTIN MAKUZA NYIRI RWANDA FOAM MU RWEGO RWO KWIGARURA UBUCURUZI BWE INDI GIHAMYA KO FPR IRI MU MAREMBERA

Bertin Makuza

Yanditswe na RUGAMBARWINTWARI 

Amakuru agera ku kinyamateka The Rwandan aratuvira imuzingo icyatumye umunyemari nyiri RWANDA FOAM nyakwigendera Bertin MAKUZA, akurwa mu nzira kuko yari abangamiye inyungu za FPR-INKOTANYI, mu bucuruzi bwayo ishimuta ubucuruzi bw’abacurizi ku ngufu ubyanze ikamutuma kwa nyamizinda.

Uyu rwiyemezamirimo ni umwe mu bateye imbere mu bucuzi ku bwa Perezida Habyarimana, akora anacuruza imifariso afatanije ubucuzi bwe n’abandi banyamigabane nka Col EX- FAR Laurent SERUBUGA nyuma abakuzaho abonye abo yitaga bene wabo bamaze gufata igihugu.

Yaracuruje atera imbere cyane nk’uko bisanzwe ku bandi bacuruzi, FPR ibangamira inyungu ze kwihangana biramunanira ababwiza inani na rimwe (81) ubundi bamusomesha ku tuzi twa MUNYUZA (baramuroga), ngo abavire mu nzira ubundi bigarurire ibyo bapfaga mu nzira z’ubusamo.

Ubundi Makuza azwi nka nyiri inzu yubatswe mu mujyi ahahoze IPOSITA, ariko mu by’ukuri yari ayifatanyije na FPR-KAGAME, amakuru atugeraho avuga ko Peace Plaza y’uyu munyemari Makuza Bertin yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari. Kugirango ayubake, yakoresheje miliyoni 20 z’amadolari yari afite (hakaba hari amakuru avuga ko harimo igice kitari gito cya FPR), anifashisha inguzanyo yahawe na IFC ndetse na GT Bank ingana na kimwe cya kabiri cy’ayagiye ku nyubako yose. Ariko iyo nzu ubundi ikodeshwa abapangayi ifite ntabwo barenga 42% bw’ubushobozi bwayo nk’uko bisanzwe ku mazu yubakwa ubu, noneho FPR, ikarazwa inshinga n’inyungu zayo ntiyite ku z’umufatanyabikorwa wayo ndetse ikifuza gukuramo ayayo mbere yo kwishyura imyenda y’amabanki ku buryo kwishyura inguzanyo byamuberaga ikibazo.

FPR–KAGAME, ntiyarekeye aho kuko yashatse no kwinjira no mu bindi bikorwa bye by’ubucuruzi nko kumusaba imigabane ye yari afite muri COGEBANQUE nk’umunyamigabane n’ahandi ngo bigurishwe umushoramari wo hanze wo mu gihugu cya MAROC, Kagame ashaka kubihuza n’indi migabane ye afite muri MADAGASCAR noneho MAKUZA, aba nk’usaze akimara kumva iyo nkuru yo kugurisha imigabane umusaza yaranasanzwe afite n’indwara y’igisukari, abuka inabi ati urashaka ko ngurisha imigabane yanjye nabibasabye? Kuki munyivangira mu bucuruzi bwanjye turateranije? Aranga ubundi, nk’uko bisanzwe baramunywesha, ngo bigarurire imitungo ye atabahagaze hejuru.

Twabibutsa ko n’umucuruzi GATERA Egide , na we wari umunyamigabane, bamukuye mu Bubiligi shishitabona arwaye ngo abasinyire.

Ubusanzwe mu mujyi wa Kigali, cyangwa mu mujyi mu Rwanda, iyo uri kubaka inzu y’igorofa isa nk’igaragara bagusaba gufatanya na we ngo wubake inzu karahabutaka ituma ngo hasa neza kandi hagaragara ko igihugu gitera imbere.

Iyo nzu yubakwa ubundi hari gahunda yo kwimura icyiciro cya ONU/UN, cyo mu karere kiri I Nairobi, ariko birangira bibananiye, mwibuke ko iyo nzu yatumye hari umuhanda ufungwa wa kaburimbo uva CHK.

AKAMASA KAZACA ISHYO KARIVUKAMO