Yitwa Paul Van Haver. Izina rye ry’ubuhanzi ni «Stromae». Uyu musore ufite inkomoko mu Rwanda, yavukiye mu Bubiligi mu myaka mirongo itatu (30) ishize. Kubera ubuhanga bukoranye indirimbo ze aririmba mu gifaransa, uyu muhanzi uvumbutse vuba, yahise akundwa n’isi yose, guhera ku bumva indirimbo ze n’abatumva igifaransa na mba. Ubu bu «vedette» Leta y’u Rwanda yasanze yagira icyo ibukura mo: inyungu za politiki.
Gutumira «Stromae» ntibyapfuye kwikora gusa
Uruzinduko rwe mu Rwanda rushingiye ku mpamvu nyinshi, zikigeragezwa na Leta y’agatsiko, nubwo nyirubwite we atabikozwa, ariko wenda akaba azageza aho akagwa muri ya rwagakoco undi muhanzi mugenzi we yaguye mo, kugerageza kuyiva mo bikaba byaramubyariye amazi nk’ibisusa. Kizito Mihigo, na we yari umuhanzi w’umuhanga. Kimwe na «Stromae», na we yigiye umuziki mu Bubiligi. Yari amaze gukundwa cyane kubera indirimo ze zari zihimbanye ubuhanga, indirimbo zo guhimbaza Imana. Leta y’u Rwanda yaje gusanga Kizito agomba gushakishwa, ibyari ugusingiza Imana, akabisimbuza guhimbaza ingoma. «Stromae» na we ni cyo ashakwaho n’ubutegetsi bw’agatsiko, bw’agahotoro, bw’abasazi. Ubu butegetsi burashaka kumwibagiza, kumuca ku nganzo ye, akayerekeza mu bisigo byo kwihorera, byo kwamamaza «génocide» yahitanye abatutsi, génocide yahitanye ise umubyara, mu mwaka w’1994.
Si ibyo gusa, kuko «génocide» yabaye mu Rwanda ntacyo ibwiye cyane abagande bakabye ubutegetsi ku ngufu. Ntacyo ibabwiye kuko imiryango yabo hafi ya yose yose bari barayihunganye iyo baturutse, ari na yo mpamvu ubwo abatutsi bo mu Rwanda bicwaga, bo bavugaga ko na bo bari interahamwe, ngo kuko banze kubakurikira iyo bari bararuhungiye muri za 59. Rutaremara we yanze kwihishira ubwo yasubizaga abanyamakuru ko kudatabara abicwaga muri 94 «le choix» ngo yari «clair»: ushaka inda amena umugi. Mu magambo ye bwite, ati: «ushaka umureti amena amagi». Umureti yavugaga wari ubutegetsi abateye u Rwanda bashakaga ku ngufu. Kubugeraho hagombaga kubaho ibitambo, ibitambo by’inzirakarengane z’abatutsi.
Ukwamamaza iyo «génocide» si cyo cy’ibanze «Stromae» ashakirwa. Ubutegetsi bw’ibyihebe by’i Kigali bimubona mo inganzo ikomeye, inganzo ngari, ingana neza neza nk’iya Kizito Mihito. Uyu Mihigo ndibutsa ko mbere y’uko yiyemeza gutaha burundu mu Rwanda, yakoreraga umuziki we mu Bubiligi. Wari umutunze kuko, uretse no kugurisha ibihangano bye byakundwaga na benshi, yaranawigishaga mu Bufaransa. Leta y’«abadacumura» yaje kumushukisha ubuhendabana, ibanza kumusaba kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu magereza, komisiyo yayo yari yarananiwe gushyira mu bikorwa. Nyamara na none ibyo byari ukuyobya uburari kuko Leta ya FPR nta bwiyunge ikeneye hagati y’abahutu n’abatutsi, hagati y’abishwe n’abishe. Icyo ishinzwe ni ukubateranya ngo bamarane, bajye bahora bahigana, bakekana amababa. Ni na yo mpamvu isaba abitirirwa kwica abatutsi (abahutu) gusaba imbabazi, bose uko bakabaye, n’iyo nta n’inkoko baba barigeze bica.
Kizito Mihigo yari yasabwe kwigisha ubu bumwe n’ubwiyunge mu magereza. Yari yabigezeho, abinyujije mu nganzo ye ngari. Ibyo ntibyashimishije Leta ya Kagame kuko yakekaga ko atazabishobora, ari na bwo noneho yasabwe kuzajya ahimbira indirimbo icyama. Nguko uko yatangiye kuyobya inganzo ye, ayerekeza mu kubyinira, mu kwamamaza ingoma y’abidishyi. Ngicyo icyo «Stromae» na we ashakwaho, kuko amarenga y’ubutegetsi ni ko abyerekana.
Amarenga y’ubutegetsi bw’abasazi
Mbere y’uko «Stromae» asesekara kuri «piste» ejobundi nimugoroba, umugore wa perezida Kagame, yabaye nk’aho ari we ufungura urubyiniro. Inkomamashyi zamuhaye amashyi menshi kurusha ayahawe umucuranzi wari utegerejwe. Kuba «Stromae» abakunzi be baramutegereje ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice yari kwinjirira kuri «piste» akabura, ntibyapfuye kwikora gusa. Abateguye ukuza kwe bashakaga mbere na mbere ko icyo gitaramo kiba «politisé», aho kuba igishimisha abakunzi ba muzika ya «Stromae». Ukwinjira muri stade ya ULK kwa Jeannette Kagame mbere y’umuhanzi w’icyamamare nk’uyu, ni icyo bisobanura. Ni ukumutegura kugira ngo niba yaranze kubonana n’abayobozi b’u Rwanda iyi nshuro, azageze aho yirande, abyemere, ashukishijwe ubuhendabana nk’ubwakinzwe mu maso Kizito Mihigo.