URWIBUTSO RW’INZIRAKARENGANE ZIDAFITE UBURENGANZIRA BWO KWIBUKWA MU GIHUGU: www.nabacu.org

Imiryango idaharanira inyungu: Rwanda Youth for Leadership and Change Initiative (RY4LCI) (www.impinduka.com), African Survivors International (http://survivorsnetworks.blogspot.com), na Akaburantikaboneke asbl iramenyesha abanyarwanda bose n’incuti zabo ko yibumbiye hamwe igashinga umutaka umwe (umbrella) mugari wahawe izina rya”Ni Abacu Foundation”. Iyi miryango idaharanira inyungu uko ari itatu imaze kubona ko uko imyaka ishyira indi igataha inzirakarengane zishwe na FPR zigenda zibagirana, abarokotse ubwicanyi bagasaza abandi bagapfa, ibyabayeho bikibagirana, ndetse amahanga agakomeza gutera umugongo abarokotse amahano, iyi miryango yiyemeje gushyiraho umusingi (foundation) uzubakirwaho ibikorwa byinshi n’imishinga myinshi iganisha mu guharanira ko ukuri kuzima ku bacu bishwe bazira icyo baricyo kutazimangatana. ”Ni Abacu Foundation”akaba ari iremezo-shingiro rishinzwe gukora ubuvugizi bw’abasigaye no guharanira ko inzirakarengane zishwe na FPR inkotanyi zidafite uburenganzira bwo kwibukwa no kubakirwa inzibutso zibikwiye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda nazo zihabwa icyubahiro kizikwiye. Ni muri urwo rwego umushinga wa mbere”Ni Abacu Foundation”ihereyeho ari ukubaka urwibutso (online memorial site) rw’ inzirakarengane zose zishwe na FPR-Inkoranyi guhera 1990 kugeza ubu. Uru rwibutso ruherereye kuri:www.nabacu.org

Uru rwibutso nubwo bwose rudakozwe n’amabuye amatafari, n’isakaro ariko ni urwibutso duhaye ababyeyi bacu, abana bacu, abavandimwe bacu, incuti zacu, Abahutu, Abatwa, Abatutsi, n’abanyamahanga batibukwa mu Rwanda kuko bishwe na FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi. Abacu bazagera aho bashyingurwe kandi nabo bibukwe: ”Ni Abacu Foundation” ikaba isaba ababuze ababo kudaheranwa n’agahinda kuko guheranwa n’agahinda ni ugutsindwa n’abicanyi bishe abacu. Mu gihe dutegereje ko igihugu cyacu kibohorwa bya nyabyo. ”Ni Abacu Foundation” irabakangurira kugira icyikezere gikomeye cyo kubaho kandi neza ejo hazaza . Kugirango tubigereho ariko birasaba kubiharanira no guhagurukira rimwe twese uko twakabaye abanyarwanda,abaturanyi n’incuti zacu dugaharanira impinduka nyazo n’amahoro n’ubwisanzure. Turasaba abanyarwanda kujya basura kenshi ibice bitandukanye bigize uru rwibutso (www.nabacu.org ) kugirango bahe icyubahiro abacu batibukwa mu gihugu cyabo.

Murakoze Imana ibane namwe.

Bitangarijwe i Berlin, tariki 1 Gicurasi 2015

Mu izina rya NI ABACU FOUNDATION

Jean-Christophe NIZEYIMANA*

Umuvugizi wa “Ni Abacu Foundation”

Email: [email protected]

 

*Jean-Christophe NIZEYIMANA ni umuharanizi. Ni umuntu urwanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ ikiremwa-muntu kandi akarwanya ironda- koko aho ryava hose