URWIGANWA RWA MUSHUSHWE: INGAMBA Z’INYIGANANO N’INGARUKA KU MIBEREHO YA RUBANDA RWA GISESEKA!

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 u Rwanda nk’ibindi bihugu by’isi rwugarijwe n’icyorezo cya COVID19. Ni muri urwo rwego ingamba zitandukanye mu bihe bihe binyuranye zagiye zifatwa mu rwego rwo gukumira kwiyongera kwacyo mu baturage. Nk’ahandi ku isi, icyo cyorezo cyakwirakwijwe n’abantu bakora ingendo mu bihugu birimo ubwandu uhereye mu Wuhan mu Bushinwa aho bivugwa ko cyaturutse. Igitangaje ariko ni uko ingamba zose zifatwa usanga ziza gukanda rubanda rugufi nyamara ahanini ntaho ruhurira cyane no kuzana icyo cyago nk’abakora ingendo cyane cyane zijya hanze y’igihugu harimo abakora ubucuruzi, ubukerarugendo, abajya mu nama mpuzamahanga, 

Ingamba z’urwiganwa nka rumwe rwa mushushwe ziraza gukoraho benshi muri Rubanda rugufi. Mu gihe nta kato kakibaho ka rusange kubanduye ni gute wavuga ko ubwandu butakwiyongera nk’iburayi?

Henshi gufata ingamba iteka bishingira ku mibare kandi imibare iwacu si iy’ibura kuko iza kandi tuyibona buri munsi.Ariko igitangaje ni uko izi ngambwa zifatwa bigaragara ko zishingira ku marangamutima cyane kuruta ku kuri k’ubuzima rusange bw’igihugu. 

MUTI KU KUKI? 

Nonese ni gute ubyuka umunsi wose ukirirwa uhugiye mu bindi, urindiye ko bwira ugafata ingamba zihutiyeho zihagarika ubuzima bw’abantu barenga 745,261 baba mu murwa ku buryo buhoraho kandi buzwi ? Ahandi dukopera bajya gushyiraho gahunda ya #GumamuRugo bakabanza bagateguza rubanda kuko nibo bakorera noheho nyuma ingamba zigashyirwa mu bikorwa mu gihe cyateganyijwe. Nonese iyo ubyutse ugashyiraho ibituma abari batunzwe n’umubyizi batabasha kongera kuwubona wibwira ko bagushima ko wabakingiye icyoirezo cyangwa wumva batazi ko ubungukiraho igihe cyose umunyamahanga yemererwa kuza akisanzura akinjiza idovise ariko umwenegihugu yicira isazi ku munwa kandi bwacya ukamucuza imisoro n’amahoro bihanitse ngo ari kubaka igihuku* kandi ukanamusaba kurushaho kugikunda !!

Ni gute wavuga ko ibyemezo bidashingiye ku kwigana mu gihe bamwe mu bategetsi birirwa bakangisha ko rubanda irebye nabi wayisubiza mu rugo nk’aho uyu ari umuhigo muri myinshi bahiga wenda udahiguwe byaba ari ugucikanwa cyangwa kuba ikigwari?

Cyangwa bikagaragaza ko ucika intege zo gukomeza kwigisha abaturage kuko ibi bihoraho ku gihugu kigitera imbere kandi kigifite abarenga 30% batazi gusoma no kwandika kimwe mu bipimo byakubwira kujijuka kw’abo ubwira cyangwa uyoboye cyangwa ko babayeho mu bukene ku buryo n’uzi gusoma igihe yishwe n’inzara cyangwa yigaririjwe n’ibibazo izo ngamba azifata nk’ibimuza gushaka imibereho ye cyane ko inkunga iteka ivugwa iba ari nka ya mabati.

IBANGA RY’AKATO

Mu gihe rubanda rwamugeriwe corona ruhozwa mu kato ka hato na hato kandi kamara igihe kirekire ngo bakumire ikiza bazaniwe ku kagambane n’ababifitemo inyungu zaba iz’ako kanya cyangwa iz’igihe kirekire; abayizana biganjemo abakerarugendo n’abandi banyamahanga baza kuri commande ntibamaramo n’iminsi ibiri, nabwo bamaze kubakamo ibihumbi mirongo itanu (50k) zo kwipimisha. Ariko kuko bakeneweho kwishura menshi mu mahoteri y’abashumba b’umushoramari, ntago batinda mu kato kugirango batarambirwa. Inshuti imwe iri i Kigali niyo yambwiye ukuntu bamwe mu banya Israel baheruka kuza mu Rwanda harimo abaje nta COVID-19 bafite nyuma yo gupimwa bakihagera nyamara igihe batashye batatu mu bo yasabanye nabo bagiye mu kato bivugwa banduye. Aha wakibaza niba barayizanye mu Rwanda cyangwa ari ho bayikuye (https://www.rba.co.rw/post/Bwa-mbere-indege-yo-muri-Israel-yazanye-ba-mukerarugendo-mu-Rwanda).

IMPAMVU INGAMBA ZIFATWA ZITITA KU GAHINDA N’IMIBEREHO MIBI YA RUBANDA RWA GISESEKA

Dore bimwe mu bintu by’ingenzi bifite ingaruka ku mibereho myiza ya rubanda rugufi mu buryo bw’ako kanya bititwabwaho mu gufata izi ngamba kandi byirengagizwa nkana cyangwa kuko ababifata bagize guverinoma n’agatsiko ubwako bahitamo guhumiriza kuko bo nta kibazo baba bafite cyangwa mu miryango yabo ya hafi:

  1. Imisoro n’amahoro biguma ari ibisanzwe: mu gufata izi ngamba Imisoro y’amoko ntibyigera bigabanuka cyangwa ngo bisonerwe na gato. Imisoro yose yaba ipatanti 2021, iy’ubutaka 2020, amahooro asanzwe yakwa abaturage nk’ay’umutekano, isuku, kunganira iyubakwa rya bimwe ibikorwaremezo nk’amashuri n’izindi nyubako rusange rimwe na rimwe Leta iba yaranakiye inguzanyo zikemezwa na ya Nteko ya Baringa… byose uko byari biteganyijwe gusarurwa mu mwaka wa 2020-2021 nta cyahindutse. Nyamara umusoreshwa cyane cyane umuto (kuko abanini benshi baba bashumbye) arahazarira cyane. Ibi biza kandi bisanga ibicuruzwa byangirika biba biri mu ma stock bitabasha gucuruzwa muri iki gihe bitewe ni uko izi ngamba iyo zidahutiyeho zitinda kuvanwaho. 
  2. Ibicuruzwa bipfa: Nk’uko nabivuzeho gato hejuru, ibicuruzwa byinshi biba byaranguwe nk’imyaka, iyo haje ingamba zihutiyeho nk’izi ntibicuruzwa kuko benshi baba bagumye mu ngo zabo amasoko azwi nka Nyabugogo, Nyamirambo, Kimisagara, Kimironko, Kicukiro na Nyarugenge ni kenshi wumva abacuruzi binuba ko hejuru yo gusimburana mu gucuruza, haza no kuba badahabwa umwanya nibura wo kubanza kuranguza ibyangirika ngo bagarure igishoro gito kiba cyagiye ku bicuruzwa Kandi nyuma ingamba nizivaho aba bantu nta gishoro bazaba bagifite nibwo wumva basabwa kujya kwaka inguzanyo mu mabanki
  1. Uburezi n’imyigire y’abana: Mu gihe abana bose basabwa kuguma mu ngo iwabo mu mujyi wa Kigali, nta gisobanuro cyahawe ababyeyi uretse kubyuka mu gitondo ngo nta n’umwe mu bayobozi b’ibigo bishinzwe uburezi harimo na MINEDUC wari uyobewe ko bimwe mu bigo (byinshi) bifite abana bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko yaba MINISANTE yaba MINEDUC badashaka kwerura bahitamo kugusha ijuru ku babyeyi bisaniwe ibibazo byatewe n’icyi cyorezo.

Niba ku itariki 07/01/2021 umubyeyi nyuma yo kumenya ko amashuri yari gutangira kuya 18/01/2021 biciye mu itangazo rya MINEDUC, yarafashe udufaranga two yizigamye akishyura ay’ishuri, akagura ibikoresho by’abana, akishyura imodoka ku batega bataha buri munsi ku kwezi, udusigaye akaduhahamo…(ubwo ntituvuze abakoze ibi byose bamaze kuguzaguza mu nshuti n’imiryango) none burakeye ngo #GumaMuRugo, nta kongera gukora, kurya ni intambara, kwishyura byo ubwo bihumiye ku mirari!!! Leta wadohoye koko – icyi cyorezo si wowe wagiteye ariko uko ubyitwaramo wigana ukopera ngo Ghana, South Africa cyangwa Europe babikoze utitaye ku ko ureshya bizakugora ubure uko ugira n’amajyo.

Uretse ko uru rwego rw’uburezi rwo n’ubusanzwe rwazahaye na mbere ko COVID-19 yitwazwa muri byinshi itera, ariko aya matangazo ya MINISANTE na MINEDUC akwereka urugero rwo guhuzagurika no kutuzuzanya kw’inzego tekiniki zikomeye mu gihuku nka ministeri ubwazo zifitemo kandi bigira ingaruka kuri benshi, kuko niba uburyo bwo gukurikirana icyi cyorezo byarakorwaga cyangwa bifite ubuhuzabikorwa ntago mu gihe kitarenze icyumweru (nabwo ku gitutu cy’abanyarwanda barambiwe kutabwirwa igihe abana babo bazasubira mu ishuri nyamara ab’abakire biga), Ministeri imwe yari bumenyeshe itariki abana bazatangiriraho ngo nibucya indi ize bifatanye mu gusohora irindi tangazo rivuguruza irya mbere nta bisobanuro bifatika bihawe rubanda yewe habe no kubiseguraho niba koko “umuturage ari ku isonga”. Noneho gaheza iza ari imyanzuro ya Guvernoma isaba ko bamwe mu bana b’igihuku bataha bakajya iwabo abandi bakaguma ku ishuri barya gusa bakaryama (byiswe services) muri Kigali, mu gihe abo mu ntara bakiri kwiga kandi abo bose bari muri gahunda imwe y’imyigire! Ukibaza rya reme niba hari igihe rizaboneka igihe guhuzagurika nk’uko abiyita intiti babibona bagaceceka ahubwo kubera ubwenge bwa benshi bwimukiye mu bifu bagahitamo gusingiza ngo nibwo ireme rizaza! 

  1. Imibereho myiza (Imirire, ubukode, akazi, ubuzima…): Iyi myanzuro ije hari abantu bamaze amezi 10 nta kazi nta faranga nta nkunga, nta bufasha ubwo ari bwo bwose babona muri bwa bukungu buzamuka ijoro n’amanywa – abo ntabandi ni abakoraga mu tubari ndetse na ba nyiratwo batabashije gutekinika ngo bahabwe icyangombwa cya resto-bar nibutra nabo ngo bajye batahira gucuruza agakaziye kamwe cyangwa tubiri. Aba bantu ni kenshi bagiye bavugwa ko bamwe kubera kubura ibindi bakora cyane ko imirimom yakendeye, ab’igitsinagore bishoye mu buraya naho bamwe mu bagabo bakaba abesikoro n’amabandi. Ese niba haje #GumaMuRugo ya kabiri aba abatarapfa bazaba aba nde?

Mu mirire; Ubusanzwe u Rwanda ni igihugu kitihagije mu biribwa mu karere ugereranije n’ibindi byo muri EAC nk’uko bigaragara kuri uru rubuga. Mu gihe cya #GumMuRugo ya mbere byaragoranye ko Leta ibasha guha ibiribwa abatishoboye kuko nayo ubwayo nta stock ihagije yari ifite ni uwbo yari yahawe inkunga nyinshi ndetse n’inguzanyo. Habaye ah’imwe mu miryango nterankunga yagobotse n’ubu imwe ikibikora, ariko Leta ubwayo nta bushake n’ubushobozi ifite bihagije bwo kugoboka abagirwaho ingaruka n’izi ngamba mu buryo bw’imirire ni ubwo MINALOC yavuze ko biteguye gufasha abashonje

nyamara ku rundi ruhande bari guhatirwa gutaha mu turere bavukamo ngo bataza umutwaro kuri iyo Leta cyakora bigahabwa inyito ibisigira kugira ngo ubibona agirengo ni impuhwe nyamara ari ukwikiza ab’ubushobozi buke cyane ko ingendo zijya mu ntara zari zahagaritswe n’ubundi kuva kuwa 05/01/2021 aho benshi na none bari batashye mu minsi mikuru ingambwa nshya zikabasanga bataragaruka muri Kigali

Ubukode; Igihe nk’iki kandi ubushize cyasize benshi muri ba nyir’amazu (i Kigali bakunze kwita ba Nyir’ibyondo) n’abapangayi cyangwa abakodesha bashwanye cyane cyane bapfa ko ukoshwa kenshi uba yizeye amazu ye nk’amuha umushahara cyangwa amafranga ya buri kwezi atuma abeshaho umuryango, atari akishyurwa n’ukodesha waheze mu rugo kubera kutagira akazi. Henshi bikagorana gukemura aya makimbirane. Leta y’Amerika niyo yagobotse ab’amikoro make ibaha sheki zo kubeshaho imiryango yabo ndetse no kwita kubana bari mu ngo, ese iya Kigali yo yabikozwa? Mu buhe bushobozi?

Mu buzima; ni kenshi duhabwa imibare y’abahitanwa na COVID-19 cyangwa abanduye n’abakize!  Ni byiza ariko nyamara wegereye urwego rw’ubuzima ukababaza abantu bicwa n’izindi ndwara, abazira impanuka ziterwa n’ingamba zafashwe cyangwa abananirwa kugera kwa muganga hagati y’amasaha y’umukwabu ku mugoroba kugera mu gicuku kuko batabona imodoka, umumotari cyangwa inshuti igoboka ngo igeze urembye kwa muganga ku gihe. Ubwo aha ntawe uvuze ababyeyi bajya ku bise batari bubone byoroshye uwabatabara!

  1. Ingendo, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu: Buri gihe ingamba zifatwa zisiga ibintu by’ibanze nk’ibiribwa ari byo bigenda. Ibi ni byiza kuko ushobora guhaha nibura ashobora kubibona, ariko kandi ku giciro gihenze kuko hacuruza bake mu gihe ababikeneye ari benshi. Aha nta narimwe Leta iragaragara ifasha mu korohereza ababa bakora iki gikorwa nyamara baba basigasiye ubuzima bwa benshi.

Ku rundi ruhande kandi, ubwikorezi rusange bwose bw’abantu buba buhagaze. Aha naho nta gihombo kinini kiza muri Kigali cyane ko compagnies za transport kuri ubu zemewe ari eshatu kandi zose bivugwa ko ari abashumba b’ibifi binini ari zo RFTC, Royal na Kigali Bus Services. Izindi zitwara abantu ku giti cyabo, izi cyane yitwa MOVE bivugwa ko imigabane myinshi ari iy’imfura za mbere (first son and daughter), zikomeza gukora kuri commande cyane ko zo ntawe n’ubusanzwe ujya azikoraho mu muhanda yaba trafiic police cyangwa RURA.

Iteka ubigenderamo hano ni wa wundi ukoresha iye bwite kuko nta cyangombwa kidasanzwe afite gitangwa na Police ntacyo yakwimarira.

UMWANZURO

Uwavuga yarondora byinshi byo kunenga atari uko nta byiza bihari, kuko nabyo birahari kandin hari ababivuga ndetse bamwe bakanashyiramo umunyu mwinshi. Ariko aha ni ngombwa ko Leta yikebuka ikumva ko ingamba zifatwa iteka zidakwiye kuba ziza nk’ijuru rigwiriye abanyarwanda nyuma y’imyaka yose bitirirwa iterambere no kujijuka nyamara biri muri bake.

Iki gihe si igihe cyo gukomeza gutwara abantu butama cyangwa mu kigare nk’abatazi aho isi igana. Birakwiye ko inama ya Guverinoma iterana ku manywa y’ihangu imyanzuro ifatwa ikamenyeshwa rubanda ku manywa hakiri kare kandi hakabaho gutanga umwanya wo kwitegura ishyirwa mu bikorwa byayo nk’uko henshi bigenda cyane ko n’ubundi nyinshi mu ngambwa zifatwa ziba zavuye ku zo ibindi bihugu byafashe iwabo.

Leta nikore inshingano zayo nta kurambirwa cyangwa kumera nk’aho ihimana n’abaturage – KWIGISHA kandi bihereho nta gusigana. Kumva umutegetsi ukomeye ku rwego rwa ministre ahoza mu nyandiko no mu kanwa bye ngo nyamara turabasubiza muri #GumaMuRugo biragayitse kandi byereka urugero rw’imyumvire nawe aba afite utatinya kuvuga ko iciriritse kuruta iy’ufatwa na police yambaye nabi agapfukamunwa.

Leta kandi nireka gufata imyanzuro yo gushimisha abo isabaho inkunga n’inguzanyo yiyibagiza nkana ko abo isabiraho ari abanyarwanda kandi igihe cyose imibereho yabo itameze neza ingaruka zigaruka kuri yo n’ubundi. Ikindi kandi mu ngamba zifatwa, kugabanya kwita ku zifasha abanyamahanga byayifasha gucubya agahinda rubanda iterwa no kubona nta gaciro ifite mu gihugu cyayo

Byanditswe na

Incuti ya The Rwandan

Muri Windoek, Namibia