USA : Abadepite basabye Perezida Joe Biden gusaba u Rwanda kurekura Rusesabagina byihutirwa

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basabye Perezida Joe Biden gusaba abategetsi b’u Rwanda kurekura byihutirwa Bwana Paul Rusesabagina, ufatwa nk’intwali yarokoye Abanyarwanda batandukanye muri jenoside yo mu 1994.

Baranganjwe imbere n’Umudepite wo muri Leta ya Texas, Joaquin Castro, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe iterambere mpuzamahanga, aba Badepite basabye Leta y’igihugu cyabo gusaba u Rwanda kurekura nta yandi mananiza Bwana Paul Rusesabagina.

Mu ibaruwa banditse tariki 1 Gashyantare 2022, barasaba ko Paul Rusesabagina arekurwa ku mpamvu z’amagara ye atifashe neza.

Bavuze ko, uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, ubuzima bwe butifashe neza. Bati “Yahoze atuye muri Texas hamwe n’umuryango we, yarokotse indwara ya kanseri kandi arwaye umutima, yambitswe umudari na Perezida wa Amerika, ashimirwa ubutwari budasanzwe yagaragaje mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994 ubwo yarokoraga abantu ibihumbi. Muri Kanama 2020, Rusesabagina yashinjijwe ibyaha na guverinoma y’u Rwanda maze araburanishwa. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ku ya 20 Nzeri 2021.”

“Kuba Umunyamerika ashobora gushimutwa no gufatwa bugwate ntabwo byemewe”

Bakomeje bavuga bati “Bwana Paul Rusesabagina yararenganijwe arafungwa azira gutanga ibitekerezo byo kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.”

Depite Castro. Ati: “Ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ridafite ishingiro ryakorewe Bwana Rusesabagina ni ribi kandi rifite imizi muri ruswa. Kubera uburwayi bwe budakira, ubuzima bwe bugomba gukurikiranirwa hafi[…]Perezida Kagame na Repubulika y’u Rwanda bagomba guhita barekura Bwana Rusesabagina ku mpamvu zo gutabara amagara ye bakamusubiza iwe mu muryango we i San Antonio, muri Texas. Bwana Paul Rusesabagina yarokoye ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu gihe cya jenoside yakorewe Abanyarwanda mu 1994 kandi ahabwa umudari w’ishimwe na Perezida kubera ubutwari bwe. Kuba umunyamerika ashobora gushimutwa no gufatwa bugwate na guverinoma y’amahanga ntabwo byemewe na gato.”

Depite Kim yagize ati “Nzakomeza gusengera umutekano wa Paul Rusesabagina kandi nishimiye gufasha mu kuyobora iki gikorwa cy’ingirakamaro hamwe na Depite Castro, gusaba ubuyobozi bwa Biden gusaba ko yarekurwa bidatinze kandi akaburana na guverinoma y’u Rwanda.”

Iki cyemezo gishingiye ku mbaraga z’amashyaka yari yarashyizweho na Kongere yafashwe ku ya 18 Ukuboza 2020, yo gusaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame gusubiza Bwana Rusesabagina muri Amerika, ndetse akanagaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’uburyo guverinoma y’u Rwanda yamushimuse mu buryo butemewe n’amategeko.

Si ubwa mbere itsinda ry’Abadepite bo muri Amerika basabye ko Rusesabagina arekurwa, kuko no muri Kamena 2021, hari abadepite bagera kuri 41 bandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Bwana Antony Blinken, bamusaba gukoresha inzira za Dipolomasi zose zishoboka Rusesabagina agasubizwa muri Amerika amahoro nk’umuturage wemewe w’icyo gihugu.

Mu Ukuboza 2020 nabwo hari indi baruwa abadepite n’abasenateri 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba gusubiza Paul Rusesabagina muri Amerika akongera guhura n’umuryango we.

Paul Rusesabagina yashimutiwe i Dubai mu kwezi kwa mu munani, ajyanwa mu Rwanda ku ngufu mu kwezi kwa munani 2020.

Mu kwezi kwa Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25.

Nyuma yo gukatirwa icyo gifungo, Abadepite bo mu Muryango w’ Ubumwe bw’Iburayi hamwe n’abo mu Bwongereza ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yamaganye ifungwa rye, ndetse n’igihano cy’igifungo yahawe.

Magingo aya, ubushinjacyaha bwajuririye igihano cyahawe uyu mugabo hamwe n’itsinda ry’abo bareganywa, Bwana Rusesabagina yikuye muri uru rubanza rugikubita, avuga ko nta butabera ateze kubonera mu Rwanda.