Félicien Kabuga yongeye kubwira urukiko ko adashaka umwunganira, Maître Emmanuel Altit.

Félicien Kabuga

Yabivugiye mu kwumvwa kw’uyu munsi kwabaye hakoreshejwe ubuhanga bw’iya kure, kwari uko kureba niba uruhande rurega n’ururegwa nta nzitizi bagifite zatuma urubanza rudatangira.

Umucamanza w’igisata cy’i La Haye mu Buholandi cy’urwego rwasigaranye imanza zasizwe na urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Iain Bonomy, yabanje gusubiramo intambwe zose uru rubanza rumaze gucamo kuva uregwa agifatwa.

Yibukije ko yemerewe kuburanira i La Haye aho kujyanwa i Arusha muri Tanzania kubera impamvu z’ubuzima bwe butifashe neza, anavuga ko urukiko rushyikirizwa icyegeranyo cy’ukuntu ubuzima bw’uregwa bwifashe.

Ku nshuro ebyiri zose kwumvwa kwagombye gushyirwa mu mwiherero bisabwe n’uwunganira Bwana Kabuga ari we Maitre Emmanuel Altit.

Ku nshuro ya mbere urubanza rwashyizwe mu mwihero igihe umucamanza Iain Bonomy yabaza niba hari inzitizi Bwana Kabuga yaba afite zabuza urubanza gutangira.

Maitre Altit yavuze ko hari ikibazo cy’aubuzima bw’uregwa adashobora kuvugira ahabona, umucamanza ahita ashyira urubanza mu mwiherero.

Kwumvwa kwashyizwe mu mwiherero ubugira kabiri nyuma y’aho Kabuga aherewe ijambo ngo avuge inzitizi we abona zaba zikiriho, akavuga ko kugeza ubu atavugana n’umwunganira Maitre Altit, ko atamushyikiriza amakuru n’amwe akaba ahubwo ashaka ko yasimburwa n’uwitwa Peter Robison.

Maitre Altit abajijwe icyo abivugako, yahise abwira umucamanza ko impungenge Bwana Kabuga amufiteho atazivugira ahabona, bityo ukwumvwa gushyirwa na none mu mw’iherero.

Twakwibutsa ko iki kibazo cyo kwanga kunganirwa na Maitre Altit, Felicien Kabuga we n’umuryango we bagitanze kuva yagezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere mu kwezi kwa cumi na kumwe 2020, bakavuga ko nta kwumvikana n’uwo mu avocat kuriho.

Bwana Kabuga, yitabye urukiko hakoreshejwe uburyo bwa video, yongeyeho ko uretse uwo mwunganizi we adashaka, yumva nta kindi cyamubuza kwitabira urubanza rwe.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo, buvuga ko nta nzitizi bo bafite, uretse kumenyesha ko hari ingingo ebyiri batazakurikirana, ingingo bise ko ari izo mu gika cya 45 A, E hamwe na 64 A mu kirego batanze.

Kwumvwa kwahise kwimurirwa ku tariki itahise imenyeshwa.

Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa itariki 16/05/2020, nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa, umuryango we ukavuga ko atifuje kwishyikiriza ubutabera kubera ko atari yizeye ko butabogamye.

BBC