USA:Umuryango wa Rusesabagina urasaba miliyoni 400 z’amadorali kubera ishimutwa n’iyicwarubozo

Paul RUSESABAGINA mu rukiko

Umuryango wa Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri filimi “Hoteli Rwanda” ivuga ku mateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu watangaje ko urimo kurega leta ya Kigali mu butabera bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse usaba impozamarira ingana na miliyoni 400 z’amadorali y’Amerika kubera ishimutwa n’iyicwarubozo uvuga ko Rusesabagina yakorewe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bwana Rusesabagina ubu arimo gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba mu rubanza aba hafi ye bafata nk’urw’”ikinamico rwaranzwe n’amahinyu menshi.”

Mu itangazo abagize umuryango wa Rusesabagina n’abamwunganira mu mategeko bashyize ahagaragara bavuga ko “icyo kirego kigaragaza ko leta y’u Rwanda n’abakozi bayo bo mu rwego rwo hejuru bagambanye mu gushyira mu bikorwa umugambi wari ugamije gukura Rusesabagina aho yari atuye muri leta ya Texas bamujyana mu Rwanda, aho yaje gukorerwa iyicarubozo ndetse agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubuzima bwe bwose.”

Kopi y’ikirego yabonywe n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa-AFP igaragaza ko cyashyikirijwe urukiko rw’i Washington ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa kabiri. Kandi bigaragara ko cyanashyizweho umukono na leta y’u Rwanda ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2022.

Abagize umuryango wa Rusesabaguna n’abamwunganira mu mategeko, basaba impozamarira ya miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika biteganijwe ko bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu w’iki cyumweru kije i Washington.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye cyane muri filimi “Hoteli Rwanda”, yasohotse mu mwaka w’2004, ivuga uburyo we wabarizwaga mu bwoko bw’abahutu-ariko atari mu bahezanguni bashyigikiye Jenoside, yarokoreye abarenga 1,000 muri Hotel Mille Collines yayoboraga mu gihe cya Jenoside muw’1994.

Nk’utavyuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kuva mu myaka isaga 20 ishize, aho amushinja igitugu no gukwirakwiza ingengabitekerezo yo kwangisha abahutu, Bwana Rusesabagina yakoresheje iryo zina yubatse mu kugeza ibitekerezo by’aho ahagaze ku batuye isi.

Kuva mu mwaka w’1996 yabaga mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Bubiligi, mbere yo gutabwa muri yombi i Kigali mu kwa munani kwa 2020 mu buryo budasobanutse, aho byavuzwe ko yari yururutse indege yibwira ko yajyaga mu Burundi.

Umuryango we wamagana ibyamukorewe aho ubyita “ishimuta” ryateguwe n’abategetsi b’u Rwanda, aho ibyo byanyujijwe mu kumwizeza ko agiye mu kazi mu Burundi. Umuryango we uti: “aho kugira ngo bibe ibyo, ahubwo yahaswe ibiyobyabwenge hanyuma ajyanwa mu Rwanda aho abashinzwe umutekano ba Perezida Paul Kagame bamushimise ku ngufu nyuma bamufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Leta y’u Rwanda yemera ko “yafashije mu kugeza” Bwana Rusesabagina i Kigali, nyamara ikemeza ko ” itabwa muri yombi rye ryakurikije amategeko kandi n’uburenganzira bwe butigeze buhungabanywa.”

Mu kwezi kwa Cyenda k’umwaka ushize wa 2021, Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushinga no kuba mu mutwe witwaje intwaro wa FLN, ushinjwa kugaba ibitero byahitanye abaturage mu Rwanda mu mwaka w’2018 n’uw’2019.

Urukiko rw’ubujurire narwo rwongeye gushimangira icyo gihano mu kwezi gushize kwa kane muri uyu mwaka. Mu kiganiro aheruka kugirana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa kane, ubwo yakomozaga ku kibazo cya Rusesabagina mu byo yavuze ko ari ubusabe bw’ibyo yise “ibihugu bikomeye” bwo kurekura Rusesabagina, Perezida Kagame yavuze ko “ibyo bihugu ari byo byagize Rusesabagina intwari bigamije kwandika amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda uko bibyifuza.’

Aho akaba yaravuze ko “kurekura Rusesabagina kuri we byaba ari ukwivanga mu mikorere y’ubutabera, kwirengagiza abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’inyeshyamba yari akuriye, no gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu.”

VOA