Uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Iyi ni imvugo ya kinyarwanda ikoreshwa iyo unenga umuntu ukamuvuga uko ameze, ukavuga ibintu uko biri n’uko ubibona ntacyo ubikozeho kindi kandi utagomba kubyitirirwa no kubiryozwa ukundi.

Uyu munsi rero nje kubaganirira Banyarwanda, Banyarwandakazi ku bijyanye n’inkuru padiri Thomas NAHIMANA amaze iminsi atugejejeho ko Perezida KAGAME Paul yaba arwaye ageze kure kuburyo budasubirwaho ndetse ko umuntu ashobora no kuvugako yapfuye akaba asigaye gusa arinzwe n’imashini zo kwa muganga kuburyo nibazikuraho hazasigara gusa umurambo.

Iyi nkuru yaciye igikuba cyane mu Banyarwanda, mbere na mbere muri babandi bari baramugize nk’ikigirwamana kuburyo bahise bafatwa n’ipfunwe baranyegera, abandi bake bameze nk’ibyihebe bazura umugara bikoma padiri cyane bamugira umusazi ariko bananirwa kumunyomoza.

Ku rundi ruhande rw’abatarayobotse ubutegetsi bwa Kagame ndetse n’ababurwanya naho hagaragayemo ibice bibiri : igice cy’ababyumvise baranuma gusa bategerezako inkuru yazaba impamo bakiruhutsa ariko nanone ugasanga bafite ubwoba ngo padiri azabizira ; abandi, cyanecyane abamurwanya, baryamira amajajnja ariko bameze nk’abari mugihirahiro ; nuko bananirwa gushyigikira Padiri nta makuru ahamye babifiteho kandi ari igihe cyo kwereka rubanda ko nyuma y’imishinga myinshi bagiye batanga bagombye no kugira icyo bakora, bakananirwa nanone nibura gushyigikira Thomas ngo bagaragazeko Leta idahagaze neza maze bashake uko bagarukira igihugu muri rusange.

Kuri bose rero ndagirango mbabwire ngo : « Uvuze ko nyirururgo yapfuye siwe uba amwishe » ; bisobanurako, kuri bamwe babona Kagame nk’ikigirwamana maze bakikoma Padiri , bagomba kumvako kuba padiri yaramenya amabanga y’urupfu rwa Kagame nta ruhare namba yagize kugirango uwo mutware agere aho ageze, maze bamuhe amahoro.

Ku batarayobotse Kagame ariko bafitiye impuhwe padiri nabo nababwira bagatuza kuko uretse kumenya ayo makuru gusa ko Kagame ageze kure ndetse ko ashobora kuba yaratambutse mu bundi buzima ntacyaha padiri yaba yarakoze kuburyo yagombye kubiryozwa ; nibahumure rero ahubwo bakomeze

kumufasha gucukumbura kugirango amakuru yose amenyekane maze rubanda ive mu gihirahiro.

Naho abanyapolitike batavuga rumwe na Kagame ndetse n’abarwanya ubutegetsi bwe nabasaba gukomera no gukomeza umurego. Hari abari basanzwe bakora ibishoboka byose ngo bazamukure ku butegetsi, bubi na bwiza ; hari n’abandi bahoraga bifuza ko igihe cye kizagera akavaho ndetse bagashingirako n’ubundi umuntu adatura nk’umusozi bakagira bati : « Erega n’ubundi azapfa ».

Ku barwanya Kagame bose rero, padiri yaba avuga ukuri cyangwa yibeshya nibafateko ingoma barwanya igeze habi maze barusheho kugira ingamba zatuma naho Kagame yazanzamuka yaba atagifite imbaraga zo gukomeza ubutegetsi.

Mbese mu mpande zombi, uretse kubitangaza gusa, niba Kagame yarapfuye padiri Thomas ntiyabigayirwa cyangwa ngo abihanirwe kimwe nuko ntacyo mbona cyatuma ashimagizwa cyane kuko ntakaboko ke namba kari mu kurangira kwa Kagame.

Niba kandi Kagame atagifite ubutegetsi agatsiko ke karacyahari n’Abanyarwanda baracyafite ingorane ; ubwose ninde wagize icyo akora ngo tumwite ingirakamaro, tumwambike ikamba ryo kubohora Abanyarwanda ?

Njyewe ahubwo ndumva abantu bashishikazwa no gutegura nyuma ye heza, baba aribo bamutsimbuye cyangwa yaba n’Imana yumvise ugutakamba kwa rubanda ikamwihamagarira nk’uko biri muri gahunda y’ubuzima bwacu twese.

Ku rwanjye ruhande rero, niteguye rwose kumuvugira misa igihe azaba yapfuye kugirango Imana imubabarire doreko ingufu yakoresheje mu butegetsi bwe zishobora kumugaruka aka kakamanyu k’umutsima maze bakamukwena bavuga ngo « Ese waba wararuhiye iki ? » Gusa Kagame yapfa atapfa dukeneye kuzahura u Rwanda kuko rwugarijwe n’amakuba menshi.

Maze rero mu gihe nkiki, aho kurangazwa n’urupfu rw’umutegetsi mutavuga rumwe ahubwo nimugire n’ingoga maze mugihe ingoma itaricunguramo undi munyagitugu basange mwibyayemo bwa bumwe n’ubundi bwahanuwe ko ariyo nstinzi y’iriya ngoma yabaye akumiro n’iciro ry’imigani mu banyarwanda.

Rwose ndabinginze ngo abafite ubushishozi muze ahubwo twihutire guhuza no kunga Abanyarwanda, tugire icyo dukora ngo turamire igihugu amazi

atararenga inkombe, duce burundu wa muco mubi wa biza tubireba tugaceceka.

Banyarwanda mwese mubihe bikomeye kandi by’urujijo muhagurukire rimwe dufatane mu mugongo twubakire hamwe ejo hazaza, hato ataba ari Imana yaba ishatse kuduha agahenge tutagombye kumarana tugasanga twikozeho kuko twananiwe kumva doreko ngo ucira injiji amarenga aruhira kumara amanonko. U Rwanda aho rugeze rukeneye umuganda wa buri wese kandiintwari ni uzabasha guhuza ibiganza na benshi, akaba inkingi y’ubumwe mu banyarwanda.

Imana ibarinde!

Padiri Athanase Mutarambirwa