Uwahoze ari Ministre w’intebe Pierre Damien Habumuremyi arahakana ko atatawe muri yombi

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko uwahoze ari Ministre w’Intebe Bwana Pierre Damien Habumuremyi yabeshyuje amakuru yavugaga ko yatawe muri yombi.

    Akoresheje urubuga rwa twitter yatangaje ko iby’ifungwa rye ari ibinyoma byamabaye ubusa. Yongeraho ko ngo: “Gukwiza ibihuha nayo ari intwaro y’abatifuriza igihugu cyacy u Rwanda amahoro. tubime amatwi”

    N’ubwo bwose uyu mugabo wahoze ari Ministre w’intebe yavuze ko atafashwe ariko nta makuru yatanze ku bivugwa ko yabajijwe na polisi.

    Abakurikiranira politiki y’u Rwanda hafi ntabwo bashidikanya ko Bwana Habumuremyi yaba ameze nk’akanyoni karitse ku nzira dore ko nyuma yo kuva ku mwanya wa Ministre w’intebe nta wundi mwanya yahawe.

    habumuremyi