Victoire Ingabire Umuhoza: Imyaka 5 ku rugamba rwo guharanira ukwishyira ukizana, uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demokrasi mu Rwanda.

Ku nshuti za Victoire,

Victoire Ingabire yaravuze ati: “Abanyarwanda dukeneye kwishyira hamwe, kubahana no kubaka igihugu cyacu mu mahoro” .“Urugamba rurakomeye nsinarurwana njyenyine, nimureke dushyire imbaraga zacu hamwe.”

Ku itariki ya 17 Mutarama 2015, imyaka itanu izaba yuzuye kuva Ingabire Victoire agiye mu Rwanda mu rugamba rwo  guharanira ukwishyira ukizana, kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu na demokrasi.

Igikorwa cye cy’ingirakamaro cyakoze ku mitima ya benshi. Mbere y’uko agenda yaravuze ati: ”ntabwo mbise ibigwari ariko byose bizaterwa n’uko muzitwara.” Nyuma arongera aravuga ati “mugomba kuba maso mugatabaza mu gihe bibaye ngombwa.”

Nshuti za Victoire, nimureke twishimire umurava w’ibyo yakoze muri iyi myaka itanu ishize, kandi tubone neza akarengane n’ihohoterwa yagiriwe n’abaturage b’igihugu cye, abo we yagiye yita umuryango mu gihugu cye cy’amavuko.  Ndemeza ntashidikanya ko benshi muri twe ndetse no ku isi yose twakomeje gukurikirana ibyakorerwaga Mme Ingabire mu rubanza rwe. Iki rero ni igihe duhamagariye abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abategetsi b’isi yose kugarura uburenganzira bw’abanyarwanda, kuzana amahoro n’uburumbuke mu karere k’ibiyaga bigari kubw’ibyo Victoire Ingabire yakoze.

Mme Victoire Ingabire ni Mandela w’iki gihe. Yageretsweho ibyaha « by’iterabwoba, amacakubiri n’umwiryane » n’ubutegetsi bwa FPR. Birengagije guha agaciro urugamba rwa politiki nk’inzira yo guharanira ukureshya n’ubwigenge ku banyarwanda bose. Ibi bigererenywa n’urugamba Mandela hamwe n’abo bari bafatanije barwanye kugira ngo barandure burundu ivangura ry’amoko muri Africa y’epfo.

Twese tuzi ubutwari bukomeye Mandela yagize muguharanira urugamba rwa politiki. Ibi byatumye avuga ijambo rikomeye imbere y’urukiko mu gihe yari agiye kuburana. Mubyo yavuze, Mandela, yagize ati “mubuzima bwanjye bwose niyemeje kurwanira abany’Africa. Narwanije nivuye inyuma akarengane ako ariko kose, kaba ako dukorerwa n’abazungu, kandi ndwanya akarengane kakorwa n’abirabura. Icyo nshishikariye ni ubwigenge n’igihugu n’ukwishyira ukizana, aho abantu bose babana mu bwumvikane no kudasumbana kw’abenegihugu. Ngicyo icyo nifuza kugeraho. Ndetse bibaye ngombwa niteguye gutanga ubuzima bwanjye.

Nk’uko rero Mandela yavuze ayo magambo, Victoire Ingabire nawe yarivugiye ati: “Napfa cyangwa nabaho, nafungwa cyangwa naba ntafunze, ibyo twamaze kugeraho ntibizasubira inyuma. Ariko uru rugamba nsinarurwana njyenyine.”

Abo banyapolitike bombi biteguye gutanga ubuzima bwabo kubera impamvu y’ibyo biyemeje gukora. Mandela w’icyo gihe, Ingabire w’uyu munsi.

Nshuti bakunzi ba Victoire, ndifuza kubashishikariza mwese guhaguruka, ndetse no kurushaho guharanira uriya mutegarugori w’umuny’Africa w’intwali  wiyemeje kurwanira ubwigenge, uburenganzira bwa muntu na demokrasi yasubizwa uburenganzira bwe. Ni intwali yiyemeje guhangana n’ingorane zamubayeho zose ariko yiyemeza kuvuga k’umugaragaro ububi bwa leta y’igitugu n’iterabwoba.

Iki rero ni igihe cyo guhaguruka.

Numuhoza Marie Lyse

Umuyobozi wa Friends of Victoire.

www.friendsofvictoire.org