Victoire Ingabire yangiwe kubonana n’umwunganizi we mu mategeko Me .Gatera Gashabana!

    Nyuma y’aho tariki ya 29 Mutarama 2016 ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge(1930) bufatiye icyemezo ko Mme Ingabire Victoire umuyobozi wa FDU-Inkingi atagomba kongera gusurwa ,ubu uyu munsi tariki ya 5 Gashyantare 2016 bwafashe n’ikindi cyemezo ko atanemerewe no kubonana n’umwunganizi we mu mategeko Me .Gatera Gashabana.

    Ubwo uyu munyamategeko yageragayo uyu munsi ahagana mu ma saa munani z’amanywa yahise asanganirwa n’abashinzwe kurinda Ingabire Victoire bihariye (si abacungagereza ni abantu bahora bambaye imyenda ya gisivile) bategeka Me. Gatera ko batamwemerera kubona nuwo yunganira batabanje gusoma inyandiko zose yari afite zijyanye n’urubanza ubu Ingabire uburanamo na leta ya Kigali mu rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu ruri mu gihugu cya Tanzaniya.Me Gashabana yababwiye ko ibyo bashaka gukora bibujijwe n’amategeko ariko baramwangira bamubwira ko nabo ari amabwiriza bahawe na Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda. Nyuma yo kwanga ko basoma dosiye zuwo yunganira bamusabye ko ahita asohoka nuko arabyubahiriza arataha.

    Uku kwibasirwa kwiyi mpirimbanyi ya demukarasi kuraba mu gihe urukiko rwamaze kumenyesha impande zombi ko urubanza zifitanye ruzatangira kuburanishwa muri uku kwezi kuri imbere kwa Werurwe ku itariki ya 4 umwaka wa 2016.

    Gusa kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 ubwo leta ya Kigali yamenyeshwaga ko igomba kwitegura kuburana na Ingabire Victoire nibwo Ingabire yatangiye kwibasirwa cyane n’ubuyobozi bwa Gereza nkuru ya Kigali iyi mpirimbanyi ya demukarasi ifungiyemo. Nibwo hatangiye gahunda yo kumubuza kubonana n’uwo yunganira kuburyo kuva muri icyo gihe yemerewe kubonana nawe inshuro imwe gusa.Umwunganizi wa Ingabire nta rwego na rumwe rufite aho ruhurira n’ikibazo afite atandikiye ibaruwa arusaba ko yahabwa uburenganzira bwo kubonana nuwo yunganira na cyane ko hari urubanza bagomba gutegurana. Byageze naho uyu munyamategeko yandikira n’urugaga rw’abunganizi mu mategeko ngo rumufashe kurenganurwa ariko nabyo ntacyo byatanze.

    Ntagushikanya ko uku kwibasirwa kujyanye no kubuza Ingabire Victoire gusurwa n’inshuti n’abavandimwe nk’izindi mfungwa,kumubuza kubona n’ubwunganizi bwe … byose bishingiye ku mpamvu za politiki cyane cyane hashakishwa icyatuma bahungabanya imyiteguro yo kuburana uru rubanza ndetse n’ibibazo by’ingutu ubu byugarije leta ya Kigali bijyanye no kwamaganwa n’isi yose kubera kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu,demukarasi n’ubwisanzure bw’abatuye uRwanda muburyo bwose. Ubu uburakari n’umujinya w’umuranduranzuzi birimo kugera ku muntu uwo ariwe wese wanze kuba inkomamashyi y’ubutegetsi buriho ariko byagera ku banyapolitiki batavugarumwe na leta byo bikaba akaga gakomeye!

    Ntituzahwema gukomeza gusaba ko abanyarwanda bahabwa uburenganzira bwose bemererwa n’amategeko yaba ayo mu gihugu,nandi yose mpuzamahanga leta y’uRwanda yashyizeho umukono!

    Urumuri rwa Demukarasi rwarangije kwaka ntirushobora kuzima ukuri kudatsinze ikinyoma!

    Twaba turiho cyangwa tutakiriho nta kizahagarika ukuri gukomeza kwigaragaza niyo mpamvu twongeye gusaba leta ya Kigali kudakomeza gutinya demukarasi kuko nibo ba mbere ifitiye inyungu kurusha abiyemeje kuyiharanira no kuyipfira mu gihe byaba ngombwa.

    Boniface Twagirimana