Victoire Ingabire yangiwe gushyingura umurwanashyaka wa FDU-Inkingi wishwe.

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Shyogwe mu karere ka Muhanga aravuga ko umuryango wa Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio washyizweho iterabwoba ngo Madame Victoire Ingabire ntajye mu mihango yo gushyingura uwari umuhuzabikorwa w’ishyaka FDU-Inkingi mu rwego rw’igihugu.

Nk’uko ayo makuru dukesha umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we utuye mu karere ka Muhanga uri hafi y’umuryango wa Nyakwigendera abivuga ngo habayeho iterabwoba n’igitutu aho umuryango wabwiwe ko Victoire Ingabire nagaragara mu mihango yo gushyigura Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio uwo muryango uzirengera ingaruka.

Twagerageje guhamagara Victoire Ingabire ngo twumve icyo yaba azi kuri ayo makuru ariko ntabwo twashoboye kumubona.

Amakuru twahawe n’umwe mu barwanashyaka na FDU-Inkingi ni uko Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio wari umuhuzabikorwa w’ishyaka FDU-Inkingi mu rwego rw’igihugu yakoze akazi gakomeye kuva ba Boniface Twagilimana n’abandi bafatwa. Niwe wasigaranye umurimo ukomeye wo guhumuriza no gukomeza abarwanashyaka b’ishyaka.

Nabibutsa ko Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio yishwe atewe ibyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeli 2019, yiciwe muri cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe aho yakoraga. Havuzwe ko yishwe n’abantu babiri bari kuri moto. Ubugenzacyaha (RIB) bwavuze ko bwataye muri yombi abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu, nyamara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe we yabwiye itangazamakuru ko uru rupfu ari amayobora kuko icyo kigo nderabuzima cyari gifite abashinzwe umutekano ndetse yongeyeho ko nta muntu n’umwe wigeze utabwa muri yombi akurikiranyweho uru rupfu nk’uko ubugenzacyaha (RIB) bwari bwabitangaje.