Vincent Duclert i Kigali gucyeza Kagame. Raporo ye yizewe bingana iki?

Yanditswe na Ben Barugahare

Meeting with French historian, Vincent Duclert | Kigali, 9 April 2021

Kuri uyu wa Gatanu  nibwo Professeur Vincent Duclert yakiriwe mu biro by’Umukuru w’igihugu w’u Rwanda Perezida Paul Kagame, amuzaniye umuzingo w’impapuro nyinshyi z’igitabo kigize raporo yamwitiriwe, Rapport Duclert, kuko ari we wari ukuriye Komisiyo yakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside mu Rwanda, mbere yayo, na nyuma gato yayo. Raporo y’iyi Komisiyo yashyizwe ahabona mu Bufaransa kuwa 26 Werurwe 2021.

Mu magambo yavugiye kuri Village Urugwiro avugana n’abanyaamakuru, inzobere mu mateka Dr Vincent Duclert yagaragaye ashima FPR, ashima Leta yashyizweho Jenoside ikirangira, by’umwihariko akaba yashimagije Perezida Paul Kagame nk’uwabaye indashyikirwa mu  gukora ibitarigeze bibaho mu mateka mbere hose, ati “Perezida Paul Kagame yavuze ikintu gitangaje cyane Isi yose yagafasheho icyitegererzo, kuba ingabo yari ayoboye zaragize nyambere gahunda yo guhagarika Jenoside, mu gihe nyamara ari nta handi na hamwe ku Isi higeze haba ingabo zifite mu nshingano guhagarika jenoiside”

Ikindi gitangaje Prof Duclert yavuze ni ukuba asaba abantu kwirinda gutekereza ko habayeho Jenoside ebyiri, ko abyamagana yivuye inyuma, ko n’ubundi bwicanyio bwose bwatuma havugwa ko habaye jenoside ebyiri bidashoboka kuko bwaba bwarakorewe ku butaka bwagenzurwaga na Leta yariho. Prof Duclert yavuze kandi ko Leta y’igihuguy cye cy’u Bufaransa itahaye agaciro amahano yaberaga mu Rwanda, ahubwo ikaba yaragize uruhare runini mu gufasha Leta we yita ko yakoraga Jenoside.

Iyi raporo Decler ishyikirijwe Perezida Paul Kagme iminsi ibiri nyuma y’uko nawe ubwe ayivuzeho ayishima, ayita intambwe nziza mu kugaragaza ukuri no gusubiza umubano w’ibihugu byombi mu murongo mwiza. Paul Kagame yabivuze mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo mu Rwanda, kuwa 07 Mata 2021.

Perezida Paul Kagame yagaragaje akanyamuneza yakira iyi raporo, kandi nk’uko bisanzwe mu Rwanda, ntibyari kwemerwa ko iyi raporo yakirwa, iyo Leta y’u Rwanda iba itarabanje kugenzura neza ko yakozwe mu nyungu zayo. Ibi ni nabyo byagarutsweho na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi wa Leta, wavuze ko iyi raporo yashimwe kuko irimo ukuri, kandi akaba yashimangiye ko u Rwanda ruri hafi gusohora raporo yarwo itazavuguruza iya Duclert ko ahubwo zizaba zuzuzanya. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona akaba avuga ko Leta y’u Rwanda irimo gukora iyo raporo yifashishije ikigo cy’abuganira abandi mu mategeko cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2017.

Uku kuzuzanya kw’izi raporo zombi iya Duclert yasohokeye mu Bufaransa n’indi igiye gusohorerwa mu Rwanda, uku gushimwa kw’iyi raporo na Perezida Kagame, akanakira mu biro bye uwayiyoboye, bije bikurikira ikiganiro cyagaragayemo abantu bazwiho ubuhezanguni babiri nabo bashima iyi raporo, abo ni Yolande Mukagasana, na Tom Ndahiro uba mu Rwanda uvuga ko ari umushakashatsi (univugira ko yahaye amakuru komisiyo yakoze raporo Duclert), ikanashimagizwa kandi n’Umunyamategeko Senateri Evode Uwizeyimana, iyi raporo kandi ikaba inahuza na raporo Mutsinzi (yakozwe n’u Rwanda) ku by’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, iyi raporo kandi ikaba ishimangira ko Jenoside yateguwe ikaba yari no gutangira kabone n’ubwo indege itari kuraswa, …   byatangiye gutera bamwe kwibaza ku ireme ryayo, dore ko isa nk’igaragaramo inyungu nyinshi za politiki U bufaransa bufite ku Rwanda.

Tubitege amaso

Video igaragaza uko Duclert yakiriwe mu cyubahiro mu biro bya Perezida Kgaame, uyu munsi

Video igaragaza uko abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR bashimagiza raporo Duclert