Paul Kagame: Kwibeshya, Kubeshya, Kubeshyera no Guhakana

“Bimwe mu byaranze byaranze amagambo Perezida Paul Kagame yavuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi”

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, U Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021 habayeho umuhango wo gutangiza icyunamo ngarukamwaka. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yahisemo kwivugira ahanini mu cyongereza yibwirira abanyamahanga aho kubwira abanyanyarwanda babuze ababo, yagaragaje cyane kwibeshya, kubeshya, kubeshyera ndetse no guhakana. Iyi nyandiko nibyo igiye kuva imuzi. 

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 27 FPR-Inkotanyi, ishyaka rukumbi riri ku butegetsi mu Rwanda riyobora icyo gihugu, aho yavuze ko hari byinshi byagezweho birimo imihanda, amavuriro, amashuri ndetse n’ibindi bikorwa-remezo. Aho yibeshya hakomeye cyane rero ni uko yibwira ko u Rwanda rwateye imbere agendeye ku byo abona inyuma atitaye kuko bimeze imbere. U Rwanda rufite amashuri atagira abarimu babifitiye ubushobozi, bahembwa intica ntikize, batishimiye umurimo bakora, muri make badatanga umusaruro. Mu mavuriro abaganga barimo nta bushobozi bafite ndetse no mu biro abakoramo nta serivisi batanga atari uko banze kuzitanga ahubwo ari uko ntacyo bashoboye. Ngiryo iterambere Paul Kagame yagezeho. 

Perezida Paul Kagame avuga kandi ko habayeho impinduka zikomeye mu bijyanye n’imitekerereze. Nyamara yirengagiza ko ubu ikiranga abanyarwanda ari ubwoba bwo gutinya kwicwa cyangwa kugirirwa nabi mu buryo bwinshi butandukanye bukorerwa abanyarwanda n’ubutegetsi burangajwe imbere na Paul Kagame. Iterambere rirambye ni iryita ku muturage wo hasi rigamije kumuzamura mu buryo bwose bw’imibereho “holistic development”. Ese iterambere ry’ubwinshi (quantity) – niba naryo rihari- ridafite ireme “quality” ryageza kuki igihugu? 

Mu ijambo rye kandi Perezida Paul Kagame yagarutse ku bayobozi b’u Rwanda b’ibihe byahise yise abayobozi babi. Aha turasanga harimo gukabya cyane kuko tutakwemeza ko we ari shyashya – dore ko ubundi nta n’umuntu wicira urubanza. Ubuyobozi bwa Paul Kagame burangwa n’igitugu, kwikanyiza, guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse no kwambura benshi ubuzima bwabo nk’uko bitangazwa mu maraporo menshi y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu bitandukanye bamusaba kunamura icumu. Ni iki ubutegetsi bwe burusha ubwamubanjirije niba abarega ubwicanyi akaba we ubwo akora kandi yakoze burenze ubwabo. Hanyuma ati “u Rwanda rwaranzwe n’ubutegetsi bubi” nk’aho ubu uburiho bwo ari bwiza.

Mu bintu bikomeye ubutegstsi bwa Paul Kagame bubeshya abanyarwanda ndetse n’amahanga ni “ubumwe n’ubwiyunge”. Aha dusanga abanyarwanda bo ntawababeshya kuko ukuri bose barakwibonera kuko ivangura n’irondakoko byahawe intebe mu gihugu cya Paul Kagame aho utabona akazi cyangwa ngo uzamurwe mu ntera utazwi. Imvugo ngo “ninde umuzi” cyangwa ngo “ni uwo kwande” niba itarahawe intebe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, ubwo ibitangazwa muri ino nyandiko byaba ari ibinyoma. Ikibababaje kurusha ibindi ni uko Leta ya Kagame ibiba urwangano n’amacakubiri mu bana bato, ibi bigatuma twibaza uko u Rwanda rw’ejo hazaza ruzaba rumeze. 

U Rwanda ni repubulika igendera ku itegeko-nshinga. Mu ijambo rye Paul Kagame yavuze ko ari igihugu kigendera ku mategeko. Nyamara, ayo mategeko yashyiriweho kurengera inyungu za Paul Kagame (FPR). Amategeko menshi ariho mu Rwanda yagiye ashyirwaho hadashingiwe ku mahame mpuzamahanga ahubwo hashingiwe ku mahame ya Paul Kagame agamije kurengera inyungu ze. Ikibabaje kurusha ibindi ni uko n’amategeko ahari nayo atubahirizwa nk’uko bigaragarira mu bikorwa byinshi bikorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame byiganjemo gushimuta, gufungwa ku maherere, kubeshyerwa ibyaha n’ibindi byinshi. 

Aho Paul Kagame avuga ko abashaka gucamo ibice abanyarwanda no kubayobya babinaniwe; aha yashimangiraga neza ko we ahubwo yabigezeyo. Abasesengura imikorere ya Paul Kagame (FPR) bemeza ko imbaraga ze zo kuyobora azikura mu gucamo abanyarwanda ibice “divide ut impera” (Divide and rule). Gusa icyo twemera ni uko imbaraga nyakuri zitsinda igihe cyose kandi izitagendera ku kuri igihe cyazo kikagera bigacika intege/zikaneshwa. 

Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi rero bikaba byarabaye igihe u Rwanda ruhanganye n’ingaruka za Koronavirusi zirimo gushyirirwaho amabwiriza akakaye agamije gufasha Paul Kagame (FPR) gukomeza gutsikamira abanyarwanda. Muri ibi bihe kandi abanyarwanda bibasiwe cyane n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bubambura uburenganzira bwabo; bamwe barafungwa abandi bakavutswa ubuzima bwabo. Ijambo rya Paul Kagame ryaranzwe no guhakana ndetse no kwiregura ku birego n’amaraporo amaze iminsi asohotse ajyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, ibyo Paul Kagame we yita ibinyoma. Nyamara ariko ngo “ukuri guca mu ziko ntigushye”. 

Ijambo rya Paul Kagame ryashojwe avuga mu buryo buzimije mu mugani w’intare n’intama. Aho Paul Kagame yigaragaje nk’aho abanyamahanga bamuhohotera ko we atazemera kuba intama. Nyamara umuntu akurikije ibyo Perezida Kagame akorera abanyarwanda usanga ari we ntare avuga ubu irimo guhohotera umunyarwanda n’abe bose (abavandimwe n’inshuti). Imyaka 27 rero irashize u Rwanda rugwiririwe n’ibyago byo kubura abavandimwe n’inshuti none na n’ubu hari benshi bagihohoterwa mu buryo butandukanye bikagera n’aho bamburwa ubuzima bwabo kubera inyungu z’umuntu cyangwa agatsiko k’abantu. Rwanda urava he ukajya he?

Mwakumva ijambo rya Perezida Kagame n’imihango yose hano hasi: