Violette Uwamahoro wari ufungiye mu Rwanda yageze mu Bwongereza

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata 2017, ava mu gihugu cy’u Bwongereza aravuga ko Violette Uwamahoro wari umaze iminsi afungiye mu Rwanda ubu yageze mu Bwongereza ubu twandika iyi nkuru ari kumwe n’umuryango we.

Nabibutsa ko Violette Uwamahoro yatawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2017, ariko Leta y’u Rwanda ikomeza guhakana ko itamufashe kugeza ubwo Leta y’u Bwongereza ishyizeho igitutu Leta y’u Rwanda ikagerageza gutekinika urubanza.

Faustin Rukundo umugabo wa Violette Uwamahoro yakomeje gutabaza anemeza ko umugore we arengana ko adakora politique ahubwo azira inshingano Faustin Rukundo afite mu ihuriro nyarwanda RNC nka Komiseri ushinzwe urubyiruko.

Leta y’u Rwanda nyuma y’igitutu kinshi yashoboye kurekura Violette Uwamahoro ikoresheje ubucamanza bwayo ndetse imusubiza ibye byose ndetse na Passport ye y’u Bwongereza!

Byari byavuzwe ko azacumbika mu nzu yashakiwe na Leta y’u Bwongereza mu gihe urubanza rwe rugikomeza none dore yageze mu Bwongereza n’urubanza rutarangiye.

Iki kibazo cya Violette Uwamahoro kirangiye cyambitse ubusa Leta y’u Rwanda kinerekanye ingufu zayo aho zigarukira.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. Comment: Ubu se nkawe wakabaye wishimira ko igihugu cyawe kidafite imbaraga? uruhare rwawe se ubu mu kucyubaka no kugiha izo mbaraga muri iyi nkuru wanditse ni uruhe? Murantangaza cyane kd before to say anything you have to think twice. Rwanda and Rwandans have changed my friend. Ikindi muba mwirengagiza Ni uko u Rwanda ari igihugu gifite ubwigenge nk’iyo England urikurata nkaho bagirango niyo ukunze. sawa.

    • Comment:iyababa waruzi inyanja wogamo!reka abanyaporitiki bakore ibyabo.
      wamenya aribikiko ubyina wenyine atamenya niba ntawamurusha!

Comments are closed.