Violette Uwamahoro, yibarutse umwana w’umuhungu

Violette Uwamahoro, umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza wari warafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize azizwa ko umugabo we ari mu Ihuriro Nyarwanda RNC, yibarutse umwana w’umuhungu wahawe izina rya Gideon.

Nabibutsa ko Violette Uwamahoro yatawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2017 atwite maze ishaka kumurigisa ariko kubera igitutu cy’umuryango we na Leta y’u Bwongereza Leta y’u Rwanda yaje kwemera ko imufite ndetse inamucira urubanza rwa nyirarureshwa kugira ngo yikure mw’isoni. Uwari wateguwe ngo amushinje ari we mubyara we w’umupolisi we yakomeje gufungwa kugeza ubu. Violette ngo akaba yarashinjwaga ngo kugerageza ngo kwiba amabanga ya Leta no guhungabanya umutekano w’igihugu!

Faustin Rukundo umugabo wa Violette Uwamahoro yakomeje gutabaza anemeza ko umugore we arengana ko adakora politique ahubwo azira inshingano Faustin Rukundo afite mu ihuriro nyarwanda RNC nka Komiseri ushinzwe urubyiruko.

Ntabwo byateye kabiri Violette Uwamahoro yahise arekurwa ndetse ahita asubizwa urwandiko rwe rw’inzira, nta n’iminsi yashize tariki 12 Mata 2017 ahita asubira aho asanzwe atuye mu bwongereza mu mujyi wa Leeds aho yari yasize abana n’umugabo igihe yerekezaga mu Rwanda ikitaraganya agiye guhamba Se wari witabye Imana.

Ubwanditsi bwa The Rwandan bwifurije uyu muryango wa Faustin na Violette ndetse n’abana babo kugira ibihe byiza. “Nimwonkwe musubireyo nta mahwa”

Ben Barugahare

1 COMMENT

  1. :Violette kubyara kwe ubwo urumva ari inkuru yacira abantu umwenda koko? Uzaba injajwa kugera ryari? Ereka abasomyi icyagira akamaro sinon gutangaza abavutse n abapfuye biharirwe services za Etat civi wa Mumotsi we

Comments are closed.