Polisi y’u Rwanda kuri twitter iti:”Alex Bakunzibake ntari mu maboko ya polisi”:

    Amakuru atugezeho aratumenyesha ko Alex Bakunzibake Vice President wa mbere w’ishyaka PS Imberakuri ritavugarumwe na Leta ya FPR amaze gufatwa n’abantu tutaramenya abaribo kugeza ubu. Gusa mu butumwa bugufi abashije kutwoherereza bwanditse mu ijambo rimwe ngo”Bamfashe”.

    Icyo afatatiwe n’aho afatiwe ntacyo turabasha kumenya.

    Nyuma yo kumva iyo nkuru The Rwandan yabajije police y’u Rwanda kuri Twitter muri aya magambo:“hari amakuru avuga ko Alex Bakunzibake, Visi Perezida wa PS Imberakuri yatawe muri yombi. Ese yaba ari mu maboko ya polisi?”

    Police y’u Rwanda nayo yasubije muri aya magambo: “natwe twabimenyeshejwe, turanabaza, dusanga atari mu maboko ya Polisi.”

    Ubwanditsi