Yohanita Nyiramongi noneho yashyize agaragara mu ruhame!

Amakuru agera kuri The Rwandan mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Nzeli 2016 ava mu bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu butegetsi bwaho aravuga ko Yohanita Nyiramongi, umaze hafi ukwezi atagaragara mu ruhame noneho yashyize akagaragara.

Ntabwo yagaragaye mu muhango runaka wa Leta cyangwa wa Fondation Imbuto cyangwa ahandi ahubwo yagaragaye yatashye ubukwe bw’uwitwa Andrew Nyamvumba na Teta Ndejuru, umwisengeneza wa Radegonde Ndejuru, umwe mu bayobozi b’Imbuto Fondation.

N’ubwo bwose Yohanita Nyiramongi yagaragaye mu ruhame nyuma y’igihe kinini ariko ntabwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Uku kugaragara kwa Nyiramongi kwabanjirijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeli 2016 n’inyandiko zisa nk’izimutaka zatangiye kugaragara ku nkuta za facebook z’abantu basanzwe bazwi nk’abakora propaganda ya Leta y’i Kigali. Abo bantu barataga ngo ubutwari bwa Yohanita Nyiramongi bavuga ngo akazi bita ko ari indashyikirwa ngo yakoze muri Fondation Imbuto ndetse bageze aho bamugereranya n’umukobwa w’umunyapakistanikazi, Malala yousafzai wabonye agashimwe kitiriwe Nobel.

Abo bantu batangiye gukwiza izo nyandiko bari bamaze hafi igihe kirenga ukwezi ntacyo batinyuka kuvuga kuri Yohanita Nyiramongi, bishatse kuvuga ko hari uwabategetse cyangwa uwabasabye kwandika izo nyandiko.

Nyuma y’uku kugaragara mu ruhame kwa Nyiramongi ku buryo butunguranye hari benshi bibaza niba ikibazo cyavugwaga hagati ye n’umugabo we cyarangiye ku buryo tuzongera kumubona vuba aha mu bikorwa bya Leta iruhande rwa Perezida Kagame cyangwa akaba yahawe agahenge ko kuba yajya mu bikorwa bye bwite bitarebana n’ubuzima bw’igihugu nk’umufasha w’umukuru w’igihugu.

Twabibutsa ko kutagaragara kwa Yohanita Nyiramongi kwabanjirijwe n’amakuru yavuzwe ko yabyaranye na Ambasaderi Eugène Gasana wari uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i New York akaba yari anashinzwe kwita ku bana ba Perezida Kagame aho biga muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, haje gukurikiraho iyirukanwa rya Ministre w’ubuzima Agnès Binagwaho bivugwa ko yari inshuti ya hafi ya Nyiramongi nabyo byaje gukurikirwa n’iyirukanwa rya Ambasaderi Gasana wanahise ufata iy’ubuhungiro n’ubwo atabitangaje ku mugaragaro.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]