«ABAHUTU BISHWE MU BURYO MUDASHOBORA GUTEKEREZA»:Musonera Jonathan

Ibi biravugwa na Bwana Musonera Jonathan , umwe mu bagize akanama k’ukuri : commission vérité Rwanda. Akaba yarabaye umusilikare mu ngabo za FPR/Inkotanyi, aho yari afite umwanya ukomeye wo gutoza abinjiraga muri icyo gisilikare. Ndetse mu gihe zari zigeze mu Rwanda, ngo niwe watozaga ibijyanye no kurwanira mu mugi wa Kigali.

Iby’ubwicanyi byose yarabibonye, k’uburyo abivuga ngo ahagaze ku maguru ye yombi.

Twibuke ko we na bagenzi be mo mu kanama k’ukuri ku u Rwanda : commission vérité Rwanda, bakoresheje inama ya mbere mpuzamahanga kuri génocide yakorewe abahutu ku matariki ya 25 na 26 werurwe 2017 i Buruseli mu Bubiligi.

Duteruye iyi ngingo muri gihe hasigaye igihe gito ngo ukwezi k’Ukwakira gutunguke, ukwezi kwatangije ubwicanyi n’amahano ndengakamere ku banyarwanda n’inshuti zabo, ubwo ku ya 01/10/1990, abasilikare ba FPR/Inkotanyi bagabaga intambara mu Rwanda ; kandi nyamara intambara si intango batereka ngo barare inkera y’ineza, si n’intango y’amahoro iyo umuhoro wahawe amahoro.

Iyi ngingo tuyigarutseho na none kuko ari ngombwa ko abantu bamenyera kumva agahinda k’abandi nk’uko uyu Musonera abivuga, ntibumve ko niba uvuze ko umututsi yarapfuye n’umuhutu arapfa, ngo uba upfobeje ?

None se, hano imbere yanjye mpafite igitabo cyanditswe na Aloys Ntiwiragabo, wari général major mu ngabo z’u Rwanda. Aragira ati byonyine muri uko kwezi kwa cumi 1990, FPR yishe abaturage b’abahutu benshi mu mutara n’inkengero zayo.

Ati hagati ya 23 z’ukwa mbere 1991 n’ukwa kane 1991, FPR yishe abahutu benshi mu makomini ya Kingi na Nkuli mu Ruhengeri ;

Muri uko kwezi kandi kw’ukwa mbere 1991, FPR yiciye abahutu benshi ahitwa muri SINABYAYE hagati y’ibirunga Gahinga na Muhabura, ngo habaruwe imirambo 350, n’ahandi, n’abandi. Ubwo se uvuze abaguye Kibeho ko n’abanyamahanga babyiboneye, ukavuga Gakurazo, ukavuga abiciwe muri Kongo bo bavugwa na Loni, wakomeza guhakana ute ko abahutu batapfuye ? None se abishwe bagaruwe mu Rwanda muri za 1997-1998, si abahutu ? si abantu ? si abanyarwanda ?

Reka duhe umwanya uyu Musonera Jonathan na bagenzi be, bo biyemeje gukomeza kugaragaza ukuri no gusaba abanyarwanda kukumva, kukumenyera bityo kukabahuza.

Ikondera libre, 19/09/2018.