Abana ibihumbi 21 baragwingiye muri Gatsibo.

Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri leta irwanya imirire mibi, Sun Alliance, yatangaje ko mu Karere ka Gatsibo abana bagera ku 21239 ( 31.7 % by’abari munsi y’imyaka itanu) bafite ikibazo cyo ku gwingira mu gihe abagera ku 29815 bafite amaraso make.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere busobonura nk’igishingiye ku myumvire y’abaturage kuruta kuba amikoro make.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, yavuze ko hari abantu usanga bagaragarwaho n’icyo kibazo nyama usanga bafite ibiribwa bihagije.

Yagize ati “Icya mbere kibitera ni imyumvire y’abaturage, kugeza ubu haracyari abaturage bumva ko batagira uruhare mu gutegura indyo yuzuye y’abana babo, dufite akarere keza, kera imyaka ariko umuturage akumva ko kurya neza atari ukurya ibishyimbo, ugasanga badakoresha neza ibyo bafite.”

Icyo kibazo cyatumye Sun Alliance itangiza ubukangurambaga bugamije gushishikariza abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima kujya bapima abana baje gukingizwa hakarebwa niba badafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo hamenyekane imibare yabo, ifashe mu gufata ibyemezo.

Umuyobozi w’agateganyo wa Sun Alliance, Muhamyankaka Venuste, yavuze ko nibamara gupimwa bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi .

Yagize ati “Twifuje guhugura abayobozi b’ibigo nderabuzima, ab’ibitaro n’abandi bakora mu ibarurishamibare kwa muganga kuko twabonye ko ari ingenzi kugira ngo nibura umubyeyi uje gukingiza umwana ahabwe na serivisi zo gusuzuma umwana we ko imikurire igenda neza, bikazatuma hamenyekana imibare yabo hadategerejwe imyaka itanu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kiziguro, Dr Bayire Vedaste, yavuze ko bagiye gukurikirana abana kuva bavutse kugeza bagize amezi 15 kuko ngo ari bwo baba bafata inkingo cyane.

Yagize ati “ Kugeza ubu umuntu uzajya wakira aba bana azajya abaha urukingo ariko anabakorere ibipimo by’ibanze birimo uburebure n’ibiro kugira ngo hamenyekane imikurire ye, twasanze nitubihuza neza tuzabasha guhangana n’icyo kibazo.”

Usibye akarere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara ikibazo cyo kugwingira kw’abana kuko muri Nyagatare hari abagera ku 26864 bangana na (36.8% ), Rwamagana habonetse 12144 ( 25.3%).

Kayonza hari abana 23320 (42.4%) bagwingiye; Kirehe ni 15582 ( 29.4%) ; Ngoma 22495 ( 40.9%) mu gihe i Bugesera hari 23640 bangana na 39.4%.

Mu gihugu hose abana bagera kuri 38% baragwingiye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) risaba ko nibura igihugu kigomba kutajya hejuru ya 20%.

Minisiteri y’Ubuzima yiyemeje ko mu 2020, abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu bagomba kuba bari munsi ya 15%.

Sun Alliance ikavuga ko ibyo bizagerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya imirire mibi mu bana.

source: igihe.com