Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Yanditswe na Marc Matabaro

Ba mukerarugendo babiri bakomoka mu Bwongereza  bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga ku wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 barekuwe ku cyumweru tairai ya 13 Gicurasi 2018 kimwe n’umushoferi bari kumwe w’umunyekongo nyuma y’uko hishyuwe amadolari 200.000 abari babashimuse.

Nk’uko bitangazwa na Mambo Kawaya, Perezida w’imiryango itagengwa na Leta muri Territoire ya Nyiragongo akaba yari no mu kanama kari kahawe inshingano zo gushakisha abo bakera rugendo yabitangarije abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma.

Mambo Kawaya yemeje ko ayo madolari yahawe abashimuse abo bantu bagene muri Congo avuye mu Rwanda ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018.

Aya magambo ya Mambo Kawaya avuguruza ibyatangajwe na Cosma Wilungula, umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kwita ku bidukikije ICCN (Institut Congolais pour la Conservation de la Nature), watangaje ko irekurwa rya ba mukerarugendo bashimuswe ryabaye nta mafaranga atanzwe.

Cosma Wilungula we avuga ko abashimuse ba mukerarugendo b’abongereza babarekuye kubera igitutu bashyizweho n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanije n’abarinzi ba pariki.

Nabibutsa ko imodoka y’ikigo cya Congo gishinzwe kwita ku bidukikije (ICCN) yerekezaga i Goma itwaye ba mukerarugendo 2 bakomoka mu Bwongereza, iherekejwe n’abarinzi ba Pariki yaguye mu mutego w’abantu bitwaje intwaro hagati ya Kilimanyoka na Kibumba muri Territoire ya Nyiragongo.

Muri icyo gitero kitagize ucyiyitirira, umwe mu barinzi ba Pariki yarishwe. Rachel Baraka yahitanywe n’ibikomere ageze mu bitaro.

Abakora isesengura ku bibera muri kariya gace baremeza ko nta mutwe w’abarwanyi ufite ubushobozi bwo gukora igikorwa nka kiriya ngo kandi uhite wishyurwa akayabo mu buryo bwihuse ndetse ntihabeho inkurikizi. Ibyo bikaba biganisha gukeka abahoze muri M23 bafatanije n’umutwe w’ikubitiro w’ingabo z’u Rwanda uzwi nka (special Force).

Kwirinda kuvuga umwirondoro w’abakoze iki gikorwa cy’ubushimusi ndetse ntibanashinje FDLR nk’uko byahindutse umuco bituma hibazwa niba nta kagambane ka bamwe mu basirikare b’ingabo za Congo karimo.

Niba atari igikorwa cy’ubujura gisanzwe umwe mubo twaganiriye yambwiye ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’intambara irimo itegurwa muri kariye gace ndetse bikaba byaba n’impamvu yaba urwitwazo kugira ngo impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda zitemererwa gutawa iwabo.