Afrika y’Epfo ihagaze he ku bwicanyi n’ubushotoranyi bw’u Rwanda ruyobowe na FPR?

Mu nama yari igamije ku kuvuga ibijyanye n’ umutekano mu bihugu by’ ibiyaga bigari, umunyamakuru wa The Rwandan yegereye ambassaderi wa Afrika y’ Epfo muri Norveji igamije kumva icyo we na leta ye bashobora kuba bavuga ku bwicanyi abanyepolitiki b’ abanyarwanda bahungira muri Afrika y’ Epfo bahura nabwo.

Queen Anne Zondo, ambasadrice w’ Afrika y’ Epfo muri Norveji yatubwiye ko igihugu cye cyifuza ko ngo ibibazo u Rwanda rufitanye n’ abaruhunze bikemuke ariko binyuze mu nzira z’ ibiganiro, ubutabera na demokrasi.

Afrika y’ epfo ntabwo yashimishijwe no kubona, abanyarwanda bayihungiyemo bakurikiranwa kandi bakicirwa iwabo.

Yagize ati kubona abantu bihanukira bagahengera igihe amahanga ahanze amaso igihugu cyacu, turi mu marushanwa y’ igikombe cy’ isi, maze aho kugira ngo abantu basome iby’ umupira bagatangira gusoma iby’ ubwicanyi.

“Afrika y’ Epfo ifite uburenganzira bwo kwiga ku busabe bw’ ubuhungiro bw’ uwo ariwe wese wayihungiramo. Ikindi dufite inshino zo kurinda umutekano w’ abatwatse ubuhungiro tukabubemerera ndetse n’ abo twahakaniye ubungiro dufite inshingano zo kubarinda mu gihe cyose bakiri ku butaka bwa Afrika y’ Epfo” mbashije kugenekereza ayo ni amagambo ya ambassaderi wa Afrika y’ Epfo twaganiraga mu kirimi cy’ icyongereza.

Afrika y’ Epfo yakoresheje uburyo bwa diplomatie kugirango isabe u Rwanda kudakomeza kuvogera igihugu cyayo kandi inatangira imanza zizagaragaza bidasubirwaho abihishe inyuma y’ubwicanyi bw’ abanyarwanda bwabereye ku butaka bwabo bukaba bunakekwamo bamwe abakozi ba ambassade y’ igihugu cy’ u Rwanda muri Afrika y’ Epfo.

The Rwandan