Bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi beguye ku mirimo yabo.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko muri iyi minsi yakurikiye Kongere y’ishyaka FDU-Inkingi yabereye mu mujyi wa Louvain mu gihugu cy’u Bubiligi, hari bamwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi yeguye ku myanya barimo mu ishyaka ndetse bakanarisezeramo.

Twavuga nka Me Innocent Twagiramungu, wari uyoboye FDU-Inkingi mu Bubiligi, Bwana Jean Damascène Kubwimana, wari umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa na Albin Mukunde wari ufite inshingano mu nzego za FDU-Inkingi ahitwa Aalst mu Bubiligi.

Impamvu zatumye begura basa nk’abatazisobanura neza uretse ko amakuru The Rwandan yabonye avuga ko hari bimwe mu byo batashoboye kumvikanaho n’abandi bari basangiye ishyaka barimo n’abayobozi bo hejuru muri iryo shyaka nyine.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa FDU-Inkingi, The Rwandan yegereye Bwana Justin Bahunga, Visi Perezida wa kabiri tumubaza ibijyanye n’abo barwanashyaka beguye.

Mu kiganiro kigufi twagiranye, Bwana Justin Bahunga yabanje kutwemerera ko abo bahoze ari abarwanashyaka babo beguye ku myanya bari bafite mu ishyaka koko ndetse bakanarisezeramo. Kuri we ngo ni ibintu bisanzwe muri Demokarasi ko hagira abahitamo gufata ikindi cyerekezo cya politiki kandi ni uburenganzira bwa buri wese ntanyeganyezwa bwo gufata umurongo wa politiki ashaka.

Agarutse ku basezeye mu ishyaka Bwana Justin Bahunga yavuze ko abo basezeye n’ubundi bazakomeza gutahiriza umugozi umwe dore ko n’ubwo basezeye muri FDU-Inkingi bavuze mu gusezera kwabo ko bazakomeza inzira n’ubundi bari bariyemeje bakiri mu ishyaka yo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu no gufasha abanyarwanda kwibohora ubwo butegetsi bakagera ku miyoborere myiza ya kidemokarasi iha ubwisanzure umunyagihugu wese.