Bobi Wine yarekuwe by’agateganyo yemeye gutanga ingwate

Yanditswe na Ben Barugahare

Urukiko rwo mu majyaruguru ya Uganda mu mujyi wa Gulu rwabaye rurekuye Bob Wine, we na bagenzi be 32 babanje gutanga ingwate.

Bobi Wine yitabye urukiko agendera ku mbago ku buryo byagararaga ko atameze neza.

Uyu muhanzi n’umudepite byari byanavuzwe ko yakubiswe igihe yinjizwaga mu buroko bwa gisirikare. N’abandi bafatanywe nwe bari bitabarijwe ko nabo nyine bakorewe iyicwa rubozo.

Nk’uwitwa Shabani Atiku, w’imyaka 51, yikubise hasi ari imbere y’abacamanza, ku buryo byabaye ngombwa ko bamuterura.

Aba bose 33 bafashwe baregwa kugambanira igihugu. Bimwe mu birego baregwa harimo gutera amabuye imodoka zari zitwaye umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni mu gihe habaga ibikorwa byo kwamamaza mu mujyi Arua mu majyaruguru ya Uganda.

Uwatsinze amatora y’ubudepite muri ako karere, Kassiano Wadri, nawe nyine ari mu baregwa, kandi ari no muri abo barekuwe by’agateganyo babanje gutanga ingwate.

Ariko Kassiano yabujijwe kujya kubonana n’abamutoye mu gihe cy’amezi 3 nta ruhushya ahawe n’ubutabera.

Leta ntiyahakanye iyo ngwate, ariko kubera ko abacirwa urubanza bari benshi, 12 gusa nibo bashoboye kwumvwa mbere y’amasaha ya mbere saa sita. Ariko abo 33 bose bemerewe kurekurwa batanze ingwate.

Abashyigikiye Bobi Wine bavuga ko leta yamuhagurukiye kuva aho atangiriye kwamagana amakosa y’ubutegetsi bwa Museveni.