Colonel Jean Baptiste Bagaza yaguye mu bitaro mu Bubiligi

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Col Jean Baptiste Bagaza wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Burundi yitabye Imana aguye mu bitaro mu gihugu cy’u Bubiligi.

Uyu Col Bagaza yayoboye u Burundi kuva mu 1976 amaze guhirika ubutegetsi bwa Michel Micombero kugeza mu 1987  ubwo yahiritswe ku butegetsi na Major Pierre Buyoya.

Muri iyi minsi ishize byavuzwe kenshi ko Col Bagaza yaba yitabye Imana ariko byagiye bimenyekana ko byari ibinyoma, ariko ikidashidikanywaho ni uko yari mu bitaro ameze nabi igihe ayo magambo yatangazwaga.

Amakuru The Rwandan yabonye afite gihamya avuga ko Col Bagaza yitabye Imana mu bitaro bya Saint Elisabeth by’i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2016 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (06:30)

Col Jean Baptiste Bagaza yavukiye mu ntara ya Bururi mu 1946, yitabye Imana yari umusenateri ndetse yari yarashinze n’ishyaka ryitwa PARENA kuva mu 1994.

Iyi ndirimbo iri hano hasi ni iyo Orchestre Impala yo mu Rwanda yaririmbiye Col Jean Baptiste Bagaza igihe yayoboraga u Burundi.

Ben Barugahare