Colonel Fabien Gahimano yitabye Imana

Colonel Fabien Gahimano

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2016 aravuga Colonel Fabien Gahimano yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Bibiligi.

Colonel Fabien Gahimano ni umwe mu basirikare bakuru bafatanije na Perezida Habyalimana gufata ubutegetsi mu 1973 abiswe les camarades du 5 Juillet.

Colonel Gahimano wavukaga mu komini Nyamyumba muri Gisenyi yarangije mu ishuri rikuru ry’i Buruseli mu Bubiligi (Ecole Royale Militaire) mu 1961 muri Promotion ya 101 section toutes armes akaba yari Licencié en Sciences Sociales et Militaires. Nyuma yashyizwe muri Promotion ya 2 ya ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda (E.O)

Kuva ibumoso ugana iburyo: Colonel Bonaventure Ntibitura, Colonel Bonaventure Buregeya, Colonel Aloys Simba, Colonel Fabien Gahimano, Colonel Laurent Serubuga, Colonel Epimaque Ruhashya
Kuva ibumoso ugana iburyo: Colonel Bonaventure Ntibitura, Colonel Bonaventure Buregeya, Colonel Aloys Simba, Colonel Fabien Gahimano, Colonel Laurent Serubuga, Colonel Epimaque Ruhashya

 

Ben Barugahare

Email: [email protected]